Argentine: Batatu bifotoreje ku murambo wa Maradona bari mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Abagabo batatu bo mu gihugu cya Argentine, bari mu mazi abira nyuma yo kwifotoreza ku murambo wa Nyakwigendera, Diego Maradona, bari bahawe ikiraka cyo gutunganya.

Kuva ku wa Kane w’iki cyumweru amafoto ya bariya bagabo n’umurambo wa Maradona yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, bituma bamwe mu bakunzi ba Maradona bababwira ko bazabica.

Umwe muri bifotereje ku murambo wa Maradona witwa Claudio Fernandez, yabwiye Radio Diez yo muri Argentine ko yamaze kwirukanwa mu kigo cya Sepelios Pinier gitanga serivisi z’ishyingura yakoragamo, ari kumwe n’umuhungu we Ismael ndetse n’undi mugabo bari hamwe.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana buri umwe muri bariya bagabo yazamuye igikumwe cy’akaboko kamwe, akandi gafashe ku gahanga ka Nyakwigendera Maradona, bigaragara ko bizihijwe no kumwifotorezaho.

Fernandes yabwiye iriya Radiyo ko kwifotoreza ku murambo wa Maradona atari ibintu bari bateguye, ko ahubwo byaziyeho.

Uyu mugabo yavuze ko yakiriye ibikangisho by’abantu bo mu gace ka El Paternal Maradona yatangiye gukiniramo umupira, bamubwira ko bazamwica.

Ati: “Baranzi. Ndi uwo hafi yaho. Bavuga ko bazatwica, bakatumena imitwe.”

Fernandes avuga ko azi neza umuryango wa Diego Maradona, gusa akaba atari agamije kubahuka uriya rurangiranwa, ibyanatumye asaba imbabazi.

Televiziyo TN yo muri Argentine yavuze ko Fernandes na bagenzi be bari bahawe ikiraka cyo gutegura umurambo wa Maradona no guterura isanduku ye bayijyana ku mva.

Umuyobozi wa Sepelios Pinier yari yahaye ikiraka bariya bagabo, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye, gusa asobanura ko atari bo bari batanze kiriya kiraka; ko ahubwo cyatanzwe n’undi muntu wo ku ruhande.

Ati: “Umuryango [Wa Maradona] waratwizeye, twari tumaze igihe kirekire dukorana na wo. Data afite imyaka 75, ariko ari kurira, nanjye ndi kurira ndetse n’umuvandimwe wanjye. Twononekaye cyane.”

Umwavoka wa Maradona, Matias Morla, n’uburakari bwinshi yanditse kuri Twitter ku wa Gatanu avuga ko “Ku giti cyanjye ngiye kwita ku kigoryi cyafashe iriya foto. Mu rwego rwo kwibuka incuti yanjye, sinzaruhuka ntishyuye kiriya gikorwa kigayitse. Abagize uruhare muri kiriya gikorwa cy’ubugwari bose bazabyishyura.”

Ku wa Kane ni bwo Maradona yasezeweho bwa nyuma n’ibihumbi by’Abanya-Argentine mu murwa mukuru, Buenos Aires, mbere yo kujya kumushyingura mu muhango witabiriwe n’abantu bake barimo abo mu muryango we n’incuti ze za hafi.

Maradona yashyinguwe iruhande rw’ababyeyi be ari bo Dalma na Diego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *