Imbwirwaruhame ya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine); bombi bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, zongeye guhurirana.
Saa moya n’imonota 48 z’igitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2020, Perezida Museveni yatangaje ko aha Abagande ubutumwa saa moya z’umugoroba, aho avuga ku bibazo by’umutekano n’icyorezo cya Covid-19.
Iyi mbwirwaruhame iratambuka kuri televiziyo zose, radio no ku mbuga zikorera kuri interineti.
Saa sita n’iminota 44, Bobi Wine na we yifashishije urubuga rwa Twitter, yatangaje ko na we ageze ubutumwa ku Bagande saa moya n’iminota 45, bujyanye n’igikorwa cyo kwiyamamaza akomeje.
Bobi Wine aratambutsa ubutumwa akoresheje urukuta rwe rwa Facebook n’izindi zitandukanye nk’uko yakomeje abivuga.
Tariki ya 22 Ugushyingo 2020 nabwo aba bakandida bari bateguye izindi mbwirwaruhame zagombaga gutambuka saa moya z’umugoroba, ariko byarangiye Perezida Museveni asubitse iye ku mpamvu zitatangajwe.


