img-20201129-wa0007.jpg

Nyamasheke: Abatesha abana amashuri bagiye guhagurukirwa

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko kugeza ubu hari abana bagera kuri 15% mu mashuri abanza n’abagera ku 10% mu yisumbuye bagombaga kuba bari ku mashuri batarahagera kuva amashuri atangiye, bigakekwa ko bamwe baba bakigundiriwe n’ababakoresha imirimo ivunanye hirya no hino mu karere no hanze yako, ko hagiye gukorwa urutonde rw’abo bana bose n’ahakekwa baba bari, uzagaragarwaho kubatesha ishuri abajyana mu mirimo ibujijwe akazabihanirwa by’intangarugero.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi w’aka karere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette nyuma y’inama ngarukagihembwe yari yamuhuje n’abafatanyabikorwa bako mu kurinda no kurengera umwana, yavuze ko n’ubwo amashuri yatangiye, abayigamo bose bakaba bagombye kuba bayarimo, hari benshi batarayagarukamo, kubera n’igihe kirekire cyari gishize batiga, bigakekwa ko hari bamwe baba bari mu mirimo ivunanye bakoreshwa n’abantu ku giti cyabo hirya no hino,haba mu karere cyangwa hanze yako, kikaba ari ikibazo gihangayikishije cyane Akarere n’abafatanyabikorwa bako mu kurengera umwana.

img-20201129-wa0007.jpg Abitabiriye inama yiga ku kurinda no kurengera umwana

Ati: “Kigeza ubu turabarura abana bagera kuri 15% biga mu mashuri abanza n’abagera ku 10% mu yisumbuye bagombye kuba bari ku mashuri batarahagera, tugakeka ko baba bari mu mirimo ivunanye ibakoreshwa n’abantu ku giti cyabo nubwo hashobora kuba hari n’abo ababyeyi babo batorohereza kubera impamvu zinyuranye, tukaba twiyemeje ko mu byumweru 2 hazaba hamaze kugaragazwa urutonde rwabo n’aho dukeka baba bari ku bufatanye n’inzego zose bireba, abo bizagaragara ko babigizemo uruhare bakazabihanirwa by’intangarugero.’’

Nk’uko byanagaragajwe n’umugenzuzi w’umurimo muri aka karere, Nyirahakizimana Evelyne, mu kiganiro yahaye abashinzwe kwita ku burenganzira bw’umwana, ngo imirimo ivunanye abana bakoreshwamo muri aka karere itesha bamwe muri bo amashuri,harimo abikorezwa imitwaro iremereye bayijyana mu masoko anyuranye, baba abayikorezwa n’ababyeyi babo cyangwa ababahemba udufaranga tw’intica ntikize, abakoreshwa na bamwe mu barobyi imirimo y’uburobyi, abinura bakanikorera imicanga,abajya guhonda amabuye yo kubaka cyangwa bakikorezwa amatafarai, abakoreshwa imirimo yo mu ngo, n’indi nk’iyo,abo bose bakoresha abana imirimo nk’iyo bakaba bagomba kwihanangirizwa byaba ngombwa bagahanwa bigaragara.

Ati: “Mu byumweru 2 hazaba hakozwe urutonde rw’abana bose bateshejwe ishuri bakajya muri iyo mirimo ivunanye,umuntu wese ukoresha umwana imirimo nk’iyo ibujijwe,imubuza uburenganzira bwe ikamutesha ishuri,ikamudindiza mu mikurire ye, agomba kubihanirwa kuko kwigishwa byo bigishijwe igihe kirekire,ari yo mpamvu, ababyeyi,abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’inzego z’ibanze ku nzego zose bagomba kubyitaho,hagakorwa imikwabu,ababifatiwemo bagahanwa hakurikijwe amategeko.’’

Umukozi w’umuryango Hope and Homes for Children muri aka karere usanzwe ufatanya na ko guhangana n’ibibangamira umwana, Bideri Birinda Sylvère avuga ko biyemeje guhagurukira rimwe ngo bahangane n’iki kibazo, ikibangamiye imibereho n’imikurire myiza y’umwana cyose kiba kitagomba kwihanganirwa.

Ati: “Icyo twiyemeje ni uguhagurukira rimwe twese tukarinda umwana imirimo mibi,umwana akaba mu muryango atekanye,ibyo kumushukisha udufaranga ukamutesha imibereho myiza ye y’igihe kiri imbere,ubikorera abana b’abandi atyo ndibwira ko atabikorera abe kandi abaturage benshi barabizi, tugasaba buri wese kurengera umwana,akarindwa ihohoterwa aho ari hose.’’

Mu mirenge myinshi y’aka karere haracyagaragara abakoresha abana batarageza ku myaka y’ubukure imirimo irenze ubushobozi bwabo nk’uko binavugwa n’umubyeyi uhuza ibikorwa by’inshuti z’umuryngo ku rwego rwako Roger Papias Habinshuti, uvuga ko ntawe ukwiye kujenjekera iki kibazo, ubigaragayemo agahanwa bikabera isomo n’abandi,iyi ngeso mbi igacika burundu,kuko uretse n’abana ubwabo,inabangamiye ahazaza heza h’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *