Tariki ya 23 Nzeri na 11 Ukwakira 2020, Bwiza.com yabagejejeho inkuru y’umusore w’imyaka 29 y’amavuko witwa Muhire Jean Claude utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Kuva muri Gashyantare 2019 kugeza mu mpera z’Ukwakira 2020, uyu musore yajyaga kwivuriza mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) indwara zirimo impyiko zombi zari zarageze ku rwego rwa gatanu ari narwo rwa nyuma, ku buryo byasabaga ko zisimbuzwa. Yivuzaga kandi umuvuduko ukabije w’amaraso na Anemiya.
Kugira ngo asimburizwe impyiko nk’uko yabisabwe na muganga muri CHUK, byasabye ko Muhire yoherezwa kwivuriza mu bitaro As-Salam Int’l mu Misiri gusa muri Nzeri yabuze indege imujyanayo, aho abakozi bazo bamusobanuriraga ko “batatwara uri mu cyuma kimufasha guhumeka.”
Byinshi ku nkuru ya Muhire, bigaragara hano https://bwiza.com/?Muhire-yabuze-indege-imujyana-kwivuza-mu-Misiri-kubera-ko-ari-muri-bomboni
Muhire yaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari, ahesha ishema igihugu mu mahanga. Ibyinshi wabibona muri iyi nkuru https://bwiza.com/?Ibikorwa-by-ubutwari-byaranze-Muhire-wabuze-indege-imujyana-kuvurirwa-mu
Ku bw’amahirwe yaje kugera mu Misiri, anakorerwa operasiyo
Tariki ya 13 Ugushyingo 2020, Muhire yadutangarije ko we n’uwamwemereye impyiko imwe bageze mu Misiri, batangira guhabwa ubuvuzi bushya.
Yagize ati: “Twageze muri Egypt, batangiye kutuvura bushya. Surgery izakorwa Next Week.”
Sugery, operation (operasiyo) cyangwa se igikorwa cyo kubaga Muhire na mugenzi we wamwemereye impyiko cyakozwe ku wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020 ndetse kigenda neza.
Mu butumwa yageneye buri wese wamenye inkuru ye akamuha ubufasha burimo no kumusengera, yagize ati: “Mbere na mbere, ndashimira buri wese wansengeye. Igikorwa cyo kunsimburiza impyiko cyagenze neza! Uwampaye impyiko nanjye turi koroherwa.”
Yari yizeye ko amafaranga yakusanyirijwe azamufasha muri byose
Mu Kiganiro twagiranye mu Kwakira 2020, Muhire yavuze ko amafaranga yakusanyirijwe n’abagiraneza, yamufasha kubona ibikenewe birimo itike y’indege ye na mugenzi we wamuhaye impyiko, ubwishyu bw’igikorwa cya operasiyo, ubuvuzi bwa nyuma ya operasiyo n’ibindi.
Biciye ku rubuga rwa Go Fund Me ( http://gf.me/u/yntsbv/ ), Muhire yari yarakusanyirijwe amadolari 21, 731 (abarirwa muri miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu buryo butari bwitezwe, amafaranga yabaye make
Aya mafaranga Muhire yakusanyirijwe yaje kumubana make mu buryo atari yiteze. Byatewe n’uko yatinze gukorerwa operasiyo yo kumusimburiza impyiko n’izindi mpamvu zitandukanye.
Mu kiganiro twagiranye, yagaragaje ko akeneye ubufasha bw’andi mafaranga kugira ngo we n’uwamuhaye impyiko babone ubwishyu. Ati: “Bankoreye operation, ndi koroherewa. Ariko kubera gutinda kujya kwivuza n’izindi mpamvu zitandukanye, byatumye amafaranga atubana make.”
Muhire yasobanuye ko kugira ngo abone ubwishyu bwa serivisi yahawe muri ibi bitaro n’izindi we na mugenzi we bakomeje guhabwa nyuma ya operasiyo, byibuze bakeneye amadolari y’Amerika 6000 ($6000). Mu mafaranga y’u Rwanda, akabakaba miliyoni 6.
Ushaka kumufasha yakoresha urubuga rwa Go Fund Me, akanze kuri iyi link http://gf.me/u/yntsbv/ cyangwa se akohereza amafaranga kuri Mobile Money, konte nimero 0783232420 ibaruye kuri Claude Muhire. Muhire yasabye buri wese uko yifite kumufasha, ati: “Nta bufasha buba buke.”

6 Responses
Muhire akeneye ubundi bufasha nyuma yo kugera mu Misiri, akanakorerwa operasiyo
Mana nkuhaye icyubahiro ku bwa MUHIRE azakire burundu IMANA yumvise gusenga!!!!!
Muhire akeneye ubundi bufasha nyuma yo kugera mu Misiri, akanakorerwa operasiyo
Imana idukunda bihebuje k’uburyo aho tutabona inzira yo irayidushakira aho tubona ko bidashoboka yo irabishobora. Mana habwa icyubahiro n’ikuzo kuko ubikwiriye ntawe uhwanye nawe Wakoze ibikomeye byinshi kdi twizeye ko nibisigaye bizagenda. Kiza Umuvandimwe n’izindi mbabare zose zigowe yaba iziri mu bitaro hirya no hino zabuze ubufasha cg niziri aha handi hose zabuze kirengera niwowe murengezi n’umutabazi wazo ukomeye. Tabara Nyagasani turakwizeye.

IMANA imube hafi kd ikomeze gushyira umutima ukunda mubasomye ubu butumwa
Muhire akeneye ubundi bufasha nyuma yo kugera mu Misiri, akanakorerwa operasiyo
IMANA imube hafi kd ikomeze gushyira umutima ukunda mubasomye ubu butumwa