Rwanda: Umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19

eobawg2xeamyr7a-1.png

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 4 Ukuboza 2020 yatangaje ko umugabo w’imyaka 45 y’amavuko yiciwe n’icyorezo cya Covid-19 mu mujyi wa Kigali. Ni mu gihe abanduye iki cyorezo biyongereyeho 32 mu bipimo 3662 byafashwe. Barimo 13 babonetse muri Kigali, 7 babonetse i Musanze, 5 babonetse muri Rubavu, 2 babonetse muri Rutsiro n’uwabonetse muri […]

Rusizi: Igabanuka ry’igiciro cy’icyayi ryahungabanyije abahinzi bacyo

img-20201204-wa0024.jpg

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha na The Villageois UMACYAGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi baravuga ko igabanuka ry’igiciro cy’icyayi muri aya mezi yo kuva mu Kwakira kuzageza mu mpera z’Ukuboza ryabagizeho ingaruka zikomeye kuko bari biteze kuzamuka kw’iki giciro, gusa ngo ntibizabaca intege mu gukomeza kucyitaho. Nk’uko babitangarije Bwiza.com, ngo mu […]

Yibye nyirabuja uruhinja amuziza kutamuhembera amezi 8 yamukoreye

fb_img_16071012262774248.jpg

Umukozi wo mu rugo w’Umurundikazi, Wineza Médiatrice uvuka mu Ntara ya Ngozi, yibye nyirabuja rw’amezi 6 uruhinja amuhora kumara amezi 8 atamuhemba. Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020, ubwo Wineza yafatirwaga mu modoka n’igipolisi cy’u Burundi mu Ntara ya Kayanza, aho yahise ajya gufungirwa muri kasho iherereye mu Ntara ya Bubanza. Ubwo […]

Rwanda: Amadini n’amatorero byongeye koroherezwa

eozxt0lxuaejg2h.png

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2020 yongeye korohereza insengero, aho bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe bigiye kongera kujya bikorwa. Mu mpinduka zikomeye zakozwe harimo ko kubatiza n’andi masakaramentu byemewe gusa hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Iya kabiri ni uko abana bafite imyaka 6 kuzamura bemerewe kujyana n’ababyeyi cyangwa abavandimwe babo […]

Uganda: Umurinzi wa Bobi Wine washinjwe gushaka kumwivugana yatawe muri yombi

Inzego zishinzwe umutekano za Uganda kuri uyu wa Mbere, zataye muri yombi Norbert Ariho, umurinzi wa Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ ukekwaho kugira uruhare mu biturika biherutse kukugunywa kuri uriya mukandida-Perezida. Ariho yafatiwe mu gace ka Bududa mu Burasirazuba bwa Uganda, aho Bobi Wine yari yagiye kwiyamamariza. Polisi yavuze ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano […]

Rayon Sports yakuye inota kuri Rutsiro FC yiyushye akuya

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye inota rimwe ku munsi wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1. Rayon Sports yari yasuye iyi kipe y’i Rutsiro iheruka kuzamuka mu kiciro cya mbere, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu. Umunota wa 12 w’umukino wari […]

Namibia igiye kugurisha mu cyamunara inzovu 170

Minisiteri y’Ibidukikije, Amashyamba n’Ubukerarugendo muri Namibia, tariki ya 2 Ukuboza 2020 yatangaje ko igiye kugurisha mu cyamunara inzovu 170. Impamvu iki gihugu kigiye kuzigurisha nk’uko iyi Minisiteri yabitangaje ni uko umubare wazo ukomeje kwiyongera, zikabura ubwatsi maze zikajya konera abaturage imyaka; nabo bakazihimuraho bazihiga. Kuzigurisha rero ni ukugira ngo iki gihugu kizasigarane umubare w’izo kizashobora […]

‘Umukobwa’ wa Sgt. Robert aravuga uko Se ”yamufashe ku ngufu”

Umukobwa uvuga ko ari uwa Sgt. Maj. Kabera Robert uzwi nka Sgt. Robert mu muziki aravuga uko Se umubyara yamufashe ku ngufu kuwa 12 Ugushyingo 2020 mu masaha y’igicuku. Ikinyamakuru Virunga Post abatari bake batahwemye kuvuga ko cyibasira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ni cyo cyatangaje ukuvugana n’uyu uvuga ko ari umukobwa wa Sgt. Robert watorokeye […]

‘Emmanuel’ – Indirimbo nshya ya Gaby Kamanzi iri guhembura abarokore

Umuramyi Gaby Kamanzi, ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kwita ‘’Malikia wa Gospel’’ Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ukuboza 2020, yamaze gusohora indirimbo nziza cyane yise ‘’Emmanuel’’ izaba iri kuri alubumu ateganya gusohora umwaka utaha wa 2021. Gabby Gaby Irene Kamanzi ni umwe mubahanzikazi baririmba […]

Nyamagabe: Abacururiza mu isoko rishya bavuze ko ubukode buhenze, Meya abizeza koroherezwa

img-20201203-wa0026.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure kuri uyu wa 4 Ukuboza 2020 yizeje abacururiza mu isoko rishya riherereye mu Murenge wa Gasaka koroherezwa nyuma yo gutakamba bavuga ko ibiciro by’ubukode byashyizweho n’abashoramari bihanitse. Meya Uwamahoro yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru uyu munsi, kirebana n’iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe. Nk’uko abacuruzi bakorera muri iri soko biganjemo abacuruzi […]

Madagascar: Batunzwe no kurya ivu rivanze n’isosi ya Tamarind

4d25e2_8fec7d1b470c427ebcc763a51e25505d_mv2.jpg

Abaturage bo mu majyepfo ya Madagascar bari kurya ivu rivanze n’isosi y’utubuto twa Tamarind (tujya kumera nk’ubunyobwa) kubera inzara yatewe n’uruzuba rwinshi rwavuye muri ako gace. Abaturage bari kurya ibi biryo nyuma y’aho izuba ryangirije ibihingwa byabo nk’uko AFP ibitangaza. Umuturage wo muri ako gace, Doday Fandilava Noelisona yabwiye AFP ko ” Bakeneye ubutaka bubasha […]

Umunyamakuru Issac Kuradusenge yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko (Amafoto)

isaackuradusenge_20201204_6.png.jpg

Umunyamakuru Issac Kuradusenge wa KT Radio na Kigali Today, yaraye asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Kayumba Sylivie, mbere y’uko aba bombi basezerana imbere y’Imana mu ntangiriro z’umwaka utaha. Kuradusenge na Kayumba bahamije urwo bakundana imbere y’amategeko y’u Rwanda, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Niboye ho mu karere ka Kicukiro. Aba bombi bari bamaze […]

Abarimu 39 bo muri Kaminuza ya Kinshasa barapfuye kuva muri Mutarama

Abarimu 39 bo muri kaminuza ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze gupfa kuva muri Mutarama uyu mwaka nk’uko byatangajwe mu nyandiko y’Ishyirahamwe ry’abarimu b’iriya Kaminuza. Zimwe mu mpamvu bariya barimu bagaragaza zituma bagenzi babo bakomeje gupfa umusubirizo, harimo icyorezo cya COVID-19, ndetse n’impamvu zishingiye ku mibereho mibi. Hashize igihe abarimu bo muri […]

Nta gihamya cyerekana ko umurinzi wa Bobi Wine yagerageje kumwica_Icukumbura

cyclone-times-nobert-elber-ariho-2.jpg

Tariki ya 2 Ukuboza 2020, hakozwe icukumbura ry’ibanze ry’amashusho byavuzwe ko yafashwe n’umunyamakuru wa Ghetto TV ubwo umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) yiyamamazaga, bimwe mu bitangazamakuru byerekana ko umurinzi we witwa Nobert Elba Ariho yashatse kumwica. Bobi Wine yiyamamarizaga mu Karere ka Kayunga tariki ya 1 Ukuboza […]

Ishyamba si ryeru hagati ya Harmonize n’umugore we

Ku mbuga nkoranyambaga, hadutse umwuka mubi hagati y’umuhanzi Harmonize n’umugore we, Sarah Michelloti bitewe n’umwana uyu mugabo avuga ko yabyaye hanze. Iyi rwaserera yadutse kuri Instagram, ubwo Harmonize yatangaga ubutumwa ku karubanda ko yemeye umwana w’umukobwa yari yarirengagije. Umugore we na we akabitera utwatsi avuga ko ibi ari ukwitiza uw’abandi. Harmonize yagize ati ” Mu […]

Kamonyi: Hari abasore bigize ibihazi, ngo ‘na leta yarabatinye’

Mu Kagari ka Gishyeshye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, by’umwiharimo mu Mudugudu wa Nyamabuye haravugwa itsinda ry’abasore b’ibihazi bagendana imihoro n’imbwa, bagatema abaturage ku buryo ngo na leta yaba yarabananiye. Ni amakuru Bwiza yahawe ku wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020 nyuma y’iminsi ibiri abasore barimo Uwizeyimana Samuel batemye Muragijimana Eric […]

Uganda: Umukandida perezida wa FDC yatawe muri yombi yambaye ibirenge

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda watanzwe n’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC), Patrick Amuriat Oboi yatawe muri yombi mu Karere ka Bushenyi ubwo yari agiye kwiyamamaza mu Karere ka Rubirizi, aho atari yambaye inkweto. Polisi ivuga ko ubu Amuriat ari gusubizwa mu Mujyi wa Mbarara. Ni nyuma y’aho kuwa Kane, uyu yari yatorotse […]

Nairobi: APR FC yakoze urugendo rwa Km 26 mbere yo gukora imyitozo ya mbere (Amafoto)

9g8a6018-768x569.jpg

Ikipe ya APR FC iherereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yaraye ikoze imyitozo ya mbere yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league igimba guhuriramo na Gor Mahia. Ni umukino uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza, kuri Stade ya Nyayo National Stadium. Urubuga rwa APR FC ruravuga ko Ikipe […]

Alieu Kosiah ushinjwa impfu z’abasaga ibihumbi 250 mu rukiko

Uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Liberia, Alieu Kosiah yatangiye kuburanishwa mu Busuwisi ku byaha ndengakamere ashinjwa ko yakoze mu ntambara yabaye muri Liberia igahitana abarenga 250,000. Alieu Kosiah, w’imyaka 45, ashinjwa ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi byaha. Uyu wahoze ari umukuru w’inyeshyamba, wahungiye mu Busuwisi nyuma akaza gutabwa muri […]

Muhire akeneye ubundi bufasha nyuma yo kugera mu Misiri, akanakorerwa operasiyo

Tariki ya 23 Nzeri na 11 Ukwakira 2020, Bwiza.com yabagejejeho inkuru y’umusore w’imyaka 29 y’amavuko witwa Muhire Jean Claude utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. Kuva muri Gashyantare 2019 kugeza mu mpera z’Ukwakira 2020, uyu musore yajyaga kwivuriza mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) indwara zirimo impyiko zombi zari zarageze ku rwego […]

2020: Abapolisi b’u Rwanda barenga 400 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yatangaje ko kuva umwaka wa 2020 watangira, abapolisi 425 bamaze kwirukanwa mu mirimo yabo kubera imyitwarire mibi itandukanye. Byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukuboza 2020, mu Nama Nkuru ya Polisi yabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. […]