4d25e2_8fec7d1b470c427ebcc763a51e25505d_mv2.jpg

Madagascar: Batunzwe no kurya ivu rivanze n’isosi ya Tamarind

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu majyepfo ya Madagascar bari kurya ivu rivanze n’isosi y’utubuto twa Tamarind (tujya kumera nk’ubunyobwa) kubera inzara yatewe n’uruzuba rwinshi rwavuye muri ako gace.

Abaturage bari kurya ibi biryo nyuma y’aho izuba ryangirije ibihingwa byabo nk’uko AFP ibitangaza.

Umuturage wo muri ako gace, Doday Fandilava Noelisona yabwiye AFP ko ” Bakeneye ubutaka bubasha gutuma igihingwa cya Tamarind bukabafasha guhangana n’izuba rikaze.”

Uyu yavuze ko batagikeneye ibiryo, ko ahubwo icy’ingenzi ari ukubona ibyo bashyize mu nda. Ati ” Muri iyi minsi ntitugikeneye ibyo kurya ahubwo dukeneye icyo ari cyose twashyira mu nda.”

Undi muhinzi Avianay Idamy, yabwiye AFP ko ubu yaretse ubuhinzi, akaba ari gucuruza amakara kugira ngo nibura umuryango we ubone ikurya imyumbati inshuro imwe ku munsi.

4d25e2_8fec7d1b470c427ebcc763a51e25505d_mv2.jpg
Turmind iraza ku isonga mu ifunguro ry’Abanya-Madagascar

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP) rivuga ko Abanya-Madagascar miliyoni imwe n’igice bo mu majyepfo y’igihugu bakeneye ubufasha bwihuse bw’ibiryo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *