Mu Kagari ka Gishyeshye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, by’umwiharimo mu Mudugudu wa Nyamabuye haravugwa itsinda ry’abasore b’ibihazi bagendana imihoro n’imbwa, bagatema abaturage ku buryo ngo na leta yaba yarabananiye.
Ni amakuru Bwiza yahawe ku wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020 nyuma y’iminsi ibiri abasore barimo Uwizeyimana Samuel batemye Muragijimana Eric bitewe n’ubushyamirane bagiranye, icyo gihe akaba yarahise yihutishirizwa ku bitaro bya Remera-Rukoma.
Mu kiganiro umuturage yagiranye n’iki gitangazamakuru kuri uwo munsi, yavuze uko Muragijimana Eric yatemwe. Ati: “Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, uwatemwe yitwa Eric, ibihazi byamutemye birimo uwitwa Uwizeye.”
Yakomeje ati: “Na leta yatinye kubafata, baramutemaguye bamujyana kwa muganga, mu mutwe ho bamutemye imihoro 3 naho inkoni zo baramuvunaguye.”
Amakuru mashya avuga ko ubu Muragijimana Eric yasezerewe n’ibitaro bya Remera-Rukoma tariki ya 2 Ugushyingo 2020, nyuma yo koroherwa.
Uyu yavuze ko aba basore bananiranye ku buryo ubavuze wese bashobora kumutema. Ati: “Ubundi aba basore bigize ibihazi, birirwa babungana imihoro, ubavuze baramutema, baba bafite imihoro n’imbwa. Ubuyobozi burabajenjekera cyane rwose, ubu baridegembya kandi uwo batemye isaha ku isaha wakumva apfuye.”
Uwitwa Uwizeye ni ikibazo ku mutekano w’abaturage
Babiri mu baturage twaganiriye, bavuze ko Uwizeyimana Samuel ari ikibazo ku mutekano wabo kuko usibye no gutema Muragijimana, ngo asanzwe arwana.
Umwe muri bo mu yagize ati: “Abantu Uwizeye amaze gutema ntabwo wababara, hari n’umusore wo mu Gacurabwenge yakuye amenyo, hari n’undi bitiranwa na we witwa Uwizeye tayemye w’i Bugoba, yanatemye uwitwa Protogene wari umusekirite mu kirombe gicukura amabuye y’agaciro. Ni benshi akorera urugomo bigapfa ubusa.”
Yavuze ko kandi Uwizeyimana Samuel yigeze no gufungwa azira guteza umutekano muke, nyuma yongera gufungurwa ariko ntiyaretse ibi bikorwa by’urugomo.
Icyo abayobozi bavuga kuri iki kibazo
Umwe muri bo utashatse ko tumutangariza amazina, yagaragarije Bwiza ko we ntacyo yakora kuri iki kibazo bitewe n’uko kirenze ubushobozi bwe n’abaturage. Ati: “Ari nkatwe twenyine ntacyo twakora. Abantu baza bafite imihoro se, nta kintu ufite, wabigenza ute? Ushobora kumwiyahuraho akagutema rwose!”
Twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye nk’umuntu uyoboye ahari iki kibazo cy’umutekano muke, atubwira ko atemerewe gutanga amakuru, twayabaza uyoboye umurenge wa Rukoma. Ati: “Njye rero n’ubwo ndi umuyobozi w’Akagari, ariko ndumva mwahamagara Executif w’Umurenge akaba ari we ubaha amakuru.”
Ku murongo wa telefone na none, twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu atubwira ko amakuru abaturage batanze bayakabirije bitewe n’amarangamutima yabo, ngo : “ntabwo leta yatinye aba basore, kandi ntiyabananiwe.”
Yavuze ko kandi atari ibintu bidasanzwe kumva hari abantu bitwara nabi mu gihugu, bakitwa ibihazi. Ati: “Kuba haba abantu babiri cyangwa se batatu bitwara nabi, ntaho bataba mu gihugu.”
Mu gushimangira ko leta hari icyo iri gukora mu guca urugomo rw’aba basore, Gitifu Nkurunziza yahaye Bwiza urutonde rw’abasore 9 bakomeye muri bo bafashwe barimo abafatanwe ibiyobyabwenge nk’urumogi. Abandi 2 barimo Uwizeyimana Samuel baracyashakishwa. Aya makuru ya operasiyo yo guhiga aba basore, yemejwe kandi n’umuyobozi utashatse ko amazina ye atangazwa.
Bigaragara ko zimwe mu mpamvu zaba zitera ubu buhazi bumaze igihe kirekire muri aka gace, harimo umuco wo kudahana cyangwa se abafungwa bakaba bahita barekurwa, ku buryo buri wese yumva ko gukora urugomo nta ngaruka zikomeye byamugiraho. Hiyongeraho kandi kuba aka gace gakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge.


