Umukozi wo mu rugo w’Umurundikazi, Wineza Médiatrice uvuka mu Ntara ya Ngozi, yibye nyirabuja rw’amezi 6 uruhinja amuhora kumara amezi 8 atamuhemba.
Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020, ubwo Wineza yafatirwaga mu modoka n’igipolisi cy’u Burundi mu Ntara ya Kayanza, aho yahise ajya gufungirwa muri kasho iherereye mu Ntara ya Bubanza.
Ubwo Wineza yafatwaga
Uyu mukobwa ufite imyaka 32 y’amavuko nk’uko urubuga Jimbere Magazine rwabitangaje, yavuze ko nyirabuja na shebuja bari bamaze aya mezi yose batamuhemba, bari bamufitiye amafaranga y’u Burundi 480,000.
Ni uko Wineza yiyunguye inama yo kwiba uyu mwana w’uyu muryango yakoreraga, utuye mu gace ka Ngagara mu Ntara ya Bujumbura, ntibyamuhira.
Nyuma yo guta muri yombi Wineza, igipolisi cyo mu Burundi cyashyikirije uyu mwana ababyeyi be i Bujumbura.
Uruhinja rwamaze gusubizwa ababyeyi
Se w’uyu mwana yahakanye iby’uko baba bamaze amezi 8 batishyura uyu mukozi, ngo ahubwo bamwishyura ku gihe. Yabishimangiye avuga ko bajya gukoresha Wineza, bamuhawe n’ishyirahamwe ritanga abakozi, kandi ngo uwo ryatanze, uburenganzira bwe burimo guhembwa buba bugomba kubahirizwa.


