2020: Abapolisi b’u Rwanda barenga 400 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yatangaje ko kuva umwaka wa 2020 watangira, abapolisi 425 bamaze kwirukanwa mu mirimo yabo kubera imyitwarire mibi itandukanye.

Byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukuboza 2020, mu Nama Nkuru ya Polisi yabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza. Inama kandi yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, ab’amashami ya Polisi y’u Rwanda, abo mu Ntara z’Igihugu, mu turere n’abandi.

IGP Munyuza yavuze ko imibereho n’imikorere myiza by’abapolisi bikomeje kwitabwaho, gusa hakaba hakiri abakirangwa n’imyitwarire mibi ituma basezererwa mu kazi.

Ati: “Hari bamwe mu bapolisi bakigaragaraho imyitwarire itanoze harimo kwaka no kwakira ruswa. Muri uyu mwaka wa 2020 abapolisi bagaragayeho imyitwarire mibi ni 425, bahanishijwe kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.”

Umuyobozi wa Polisi yagaragaje ko imibare y’Abapolisi birukanwe muri uyu mwaka ari mike ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2019 aho hirukanwe abapolisi 587.

Mu bapolisi birukanwe harimo 56 bo ku rwego rwa ofisiye birukanwe muri Kanama, aho urutonde rwabo rugaragaraho ba Ofisiye Bakuru batatu n’umwe wari ku cyiciro cy’abakomiseri muri Polisi y’u Rwanda.

Umugereka w’Iteka rya Perezida ryo ku wa 17/08/2020 ryirukana burundu ba Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda, ugaragaraho Assistant Commissioner of Police (ACP) Mutsinzi Eric, na ba Senior Superintendent of Police (SSP) batatu, SSP Vuningoma Alex, SSP Kabanda Emmanuel na Kamali Celestin, nk’abafite ipeti rikuru.

ACP Eric Mutsinzi yari amaze igihe muri Polisi, ndetse yabaye Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yanayoboye Batayo y’Abapolisi b’ u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo mu 2016.

SSP Kabanda we yabaye Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda.

Mu birukanwe kandi ba Chief Inspector of Police (CIP) icyenda, ba Inspector of Police (IP) 20 na Assistant Inspector of Police (AIP) 23.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye ufite Polisi mu nshingano ze, yibukije abapolisi ko iteka mu bikorwa biharanira umutekano bagomba kuzirikana gukora akazi mu buryo bunoze, bwubaha ikiremwamuntu kandi butarengera amategeko.

Yavuze ko igihe habaye kurengera amategeko ababigizemo uruhare bagomba kuzajya babibazwa kugira ngo umuturage abashe iteka gutandukanya igikorwa cy’umupolisi ku giti cye cyarenze ku mategeko na Polisi ubwayo nk’urwego.

Muri rusange amakosa ahanishwa kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda arimo guta akazi mu gihe kirenze iminsi cumi n’itanu, kugurisha ibikoresho by’akazi n’ibyafatiriwe; gutunga ibikoresho bishobora kwaka cyangwa guturika bigamije guhungabanya umutekano cyangwa ugaragarwaho imyifatire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi n’iyo inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo n’andi.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. 2020: Abapolisi b’u Rwanda barenga 400 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi
    Njye nobaza ukuntu police yirukana abapolisi bakiriye ruswa ya 5000frw ariko ikirengagiza kubaza aba police bayo bafite imitungo igera kuri miliyoni ijana Kandi bizwi neza ko nta mission bigeze bajyamo irengeje miliyoni eshanu yewe nta nideni rya banki bigeze bafata rirenze miliyoni eshanu nibura ngo imvano yiyo mitungo igaragare. Birababaje pe ubuyobozi bwa police n’Urwego rw’umuvunyi nibakurikirane kuko birakabije!!!

  2. 2020: Abapolisi b’u Rwanda barenga 400 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi
    Njye nobaza ukuntu police yirukana abapolisi bakiriye ruswa ya 5000frw ariko ikirengagiza kubaza aba police bayo bafite imitungo igera kuri miliyoni ijana Kandi bizwi neza ko nta mission bigeze bajyamo irengeje miliyoni eshanu yewe nta nideni rya banki bigeze bafata rirenze miliyoni eshanu nibura ngo imvano yiyo mitungo igaragare. Birababaje pe ubuyobozi bwa police n’Urwego rw’umuvunyi nibakurikirane kuko birakabije!!!

  3. 2020: Abapolisi b’u Rwanda barenga 400 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi
    Ntamuntu urya ruswa kubusa ,ubuse nkumushahara reta ihumupolice watunga umugore numwana

  4. 2020: Abapolisi b’u Rwanda barenga 400 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi
    Ntamuntu urya ruswa kubusa ,ubuse nkumushahara reta ihumupolice watunga umugore numwana

  5. 2020: Abapolisi b’u Rwanda barenga 400 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi
    Ese urutonde rugaragaraho abirukanywe bose rurihe? nta #link# rugaragaraho

  6. 2020: Abapolisi b’u Rwanda barenga 400 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi
    Ese urutonde rugaragaraho abirukanywe bose rurihe? nta #link# rugaragaraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *