Uruhinja rwa Diamond na Zari rwatangiye gusinyira akayabo ka za miliyoni zisaga 50 rutarasohoka mu nzu

Sangiza iyi nkuru

Infura y’umuhanzi Diamond itaranamara icyumweru ivutse, yamaze gusinya amasezerano yo kwamamariza inzu icuruza imyambaro y’abana muri Tanzaniya ku kayabo ka Miliyoni 50 z’amashiringi ya Tanzania ku mwaka.
Uyu mukobwa w’imfura ya Diamond yagiriwe icyizere n’inzu icuruza imyenda y’abana “Tanzanian baby shop” iherereye mu mujyi wa Msasani ho muri Tanzania, nyuma y’umunsi n’igice avutse bemeranya umushahara wa miliyoni imwe ku kwezi na Contract y’umwaka ayamamariza.
zar
Uru ruhinja rukaba rwarasinye aya masezerano rubifashijwemo na nyina ari we Zari maze bakemeranya ko azahabwa akayabo ka Miliyoni 50 z’amashiringi yo muri Tanzania.
Binyujijwe ku nkuta Instagram na Twitter bya Zari, yasobanuye iby’aya masezerano anashimira Imana kubera ishema n’ubutwari umwana we agiye kubyirukana.
Ati:”mbere na mbere ndashimira Imana kubera umugisha yampaye icyubahiro wahaye umwana wanjye nkaba natangaza ko kugeza ubu imbuga nkoranyambaga Twitter na Instagram zabaye abafatanyabikorwa bakomeye ba Tanzanian baby shop,
zarr
Ku kayabo ka Miliyoni 50 z’amashiringi yo muri Tanzania, mu gihe kingana n’umwaka umwe aho azajya ahabwa miliyoni imwe ku kwezi.
Ndashimira cyane kandi n’ubuyobozi bw’iyi nzu icuruza imyenda y’abana kubera ishema n’ikizere bagiriye umwana wanjye.”
Nyuma y’aho bitangarijwe ko Zari yanze konsa uru ruhinja ndetse ko runashobora kuba rutari urwa Diamond, bombi ngo barakataje bita kuri urwo ruhinja.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *