Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuwa 23 Nzeri 2016 abagabo babiri aribo Muvunyi Cyprien w’imyaka 34 y’amavuko na Niyibizi Felix w’imyaka 30, bafatiwe mu cyuho barimo gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge hamwe n’ibikoresho bifashishaga birimo za mudasobwa, imashini zitera amarangi ku mpapuro n’ibindi.
Ibi bije bikurikira ifatwa ry’abandi bane bari batawe muri yombi mu cyumweru gishize nabo bamaze gushyikirizwa ubutabera.
Kuri iki gikorwa, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police Emmanuel Hitayezu avuga ko nyuma yo kubona amakuru, aba bagabo baguwe gitumo barimo guha umuturage uruhushya bari bamaze kumukorera.
SP Hitayezu yagize ati: Twabafatiye mu cyuho ubwo bari bamaze gukorera umuturage umwe uruhushya rwo gutwara moto nyuma yo kubaha amafaranga, twabafatiye ahantu bakorera ariko hasanzwe hagurishirizwa murandasi(cyber café) mu nzu iri muri gare ya Nyabugogo.”
SP Hitayezu yavuze ko ari igikorwa cyatangiye kandi gikomeza aho yagize ati:”N’ubwo bigaragara ko abaturage bumvise ibyiza byo kudakorana n’abatekamutwe babashakaho impushya, bakaba batakibijyamo cyane, ariko hari abagishaka kunyura iy’ibusamo ngo babone impushya bitabagoye ariko mu nzira zitari zo.”
Yavuze ko hari abafite impushya bagiye bavana mu batekamutwe biyitirira gukorana na Polisi, abasaba kubima amatwi bagaca mu nzira zisanzwe ziteganyijwe bakora ibizami bikoreshwa na Polisi, dore ko bikoreshwa kenshi gashoboka.
Yarangije ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu ifatwa ry’aba batekamutwe maze asaba buri wese kubatangaho amakuru bamenyesha Polisi ibegereye aho babonetse hose kuko ibikorwa byabo nabyo biri mu bihungabanya umutekano.
Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gushakisha no gufata abakiri mu bikorwa byo kwigana no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano n’ibindi byangomba bijyanye n’ibinyabiziga birimo iby’ubuziranenge bw’ibinyabiziga n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


