Hibajijwe ibibazo byinshi byanateje impaka nyuma y’inkuru yagiye itangazwa mu binyamakuru byinshi nyuma y’aho umugore wo muri Nigeria yasanze umugabo we arimo gusambana n’umukozi wo mu rugo rwabo w’umukobwa, kubyihanganira biramunanira ahita afata umukozi yambaye ubusa amwicaza ku ishyiga rya kijyambere riri kwaka umuriro, umutwika igitsina n’ibice bituranye nacyo.
Nyuma y’ibyo, uwo mugore akaba yaragejejwe imbere y’ubutabera bumukatira igifungo cy’imyaka 5.
Ibi byateje impaka nyinshi mu bagore bo muricyo gihugu aho bavuga ko ubutabera budashaka ko biyubakira ingo, kuko bemeza ko uwo mugore nta kosa afite ahubwo ufite ikosa ari umukozi wo mu rugo hamwe n’umugabo we bo bamuciye inyuma akaba ari nabo bagombaga guhanwa.
Ubutabera bwo siko bubibona kuko icyaha umukobwa n’umugabo bakoze ntigihanishwa igifungo muri icyo gihugu, ahubwo gihanishwa gatanya (divorce). Nyamara icyaha umugore yakoze cyo gihanwa n’amategeko.
Ikinyamakuru Afrika365 gitangaza ko kubona ibikomere by’uwo mukozi wo murugo, byagaragaraga ko umugore wamutwitse ari umugome wuzuye, gusa na we akaba yarisobanuye avuga ko yatewe akitabara kandi ko umujinya ari wo wabimukoresheje.
Ese nkawe mugore usanze umugabo wawe arimo gusambana n’umukozi (umukobwa) ku buriri bwawe wakora iki?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


