Ihuriro Mpuzamashyaka rya FCC rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 7 Ukuboza 2020 ryatangaje ko Joseph Kabila uribereye umuyobozi w’icyubahiro agomba kuvuga ‘ukuri kwe’ ku cyemezo Perezida Tshisekedi yabafatiye.
Ni nyuma y’amasaha make uyu Mukuru w’Igihugu atangaje ko agiye gusesa amasezerano y’imikoranire (coalition politique) hagati ‘ihuriro CACH ririmo ishyaka rya rya UDPS na FCC ririmo ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, bitewe n’uko guverinoma ahuriyeho itigeze igera ku ntego yihaye.
Mu itangazo iri huriro rya Kabila ryashyize ahagaragara, ryagize riti: “FCC irabamenyesha ko isaba umuyobozi w’icyubahiro, Nyakubahwa Joseph Kabila Kabange kubasangiza ukuri kwe ku byerekeye umwuka wa politiki wazamuwe na Perezida wa Repubulika.”
Iri huriro kandi mu nama yahuje abakomeye muri ryo, ryatangaje ko icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo gusesa amasezerano cyishe ibiteganywa n’Itegekonshinga rya Repubulika.
Umuhuzabikorwa wa FCC, Néhémie Mwilanya yagize ati: “Ibyemezo Perezida wa Repubulika yafashe wenyine birenga bikomeye ku Itegekonshinga, ndetse ni uburyo bwo gutangiza ingoma y’igitugu.”
Mwilanya yavuze ko kandi ihuriro CACH rya Perezida Tshisekedi rigomba kwirengera ingaruka zose z’icyemezo yaraye afashe cyo guhagarika imikoranire na FCC.
Icyemezo cyo gusesa amasezerano y’imikoranire hagati ya FCC na CACH, Perezida Tshisekedi nk’uko yabitangaje, yagikomoye ku bitekerezo yamaze ukwezi k’Ugushyingo kose yakira, mu biganiro ngunyuranabitekerezo byiswe ‘consultation’ yagiranye n’abakomeye muri politiki ya RDC.
Gusesa aya masezerano birajyana no gusesa guverinoma ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko aya mahuriro yari ahuriyeho.

6 Responses
FCC yarakaye, yavuze ko Kabila agomba kuvuga ku cyemezo Tshisekedi yafashe
URUJYA KWICA IMBWA ruyiziba amatwi,RdC ISHOBORA gusubira mukavuyo ka hatari.
FCC yarakaye, yavuze ko Kabila agomba kuvuga ku cyemezo Tshisekedi yafashe
Ntakavuyo izasubiramo kandi abazakazana bananiza President Tshisekedi bazisanga mu kamashu nkagafata imbeba. Ahubwo bahigame cyangwa bayoboke kuko baramubuza gukora ibyo yiyemeje byo guhindura Congo kandi abishyigikiwemo namahanga

Tsisekedi asese gouvernement yose ninteko nshinga amateka uzamura umutwe afunge mu buroko
FCC yarakaye, yavuze ko Kabila agomba kuvuga ku cyemezo Tshisekedi yafashe
Tsisekedi asese gouvernement yose ninteko nshinga amateka uzamura umutwe afunge mu buroko