1781857460064_copy_1000x593

Gen.Muhoozi arateganya kunga Perezida Kagame na Tshisekedi 

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko n’ubwo uyu munsi ari we uyoboye ingabo z’iki gihugu, afite icyizere ko umunsi umwe azaba Perezida wa Uganda, kandi icyo gihe akazahuriza hamwe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bakemure ikibazo kimaze igihe mu karere.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko ubu akiri Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, ariko ko yizera ko vuba azaba Perezida wa Uganda, bityo agahamagara abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC kugira ngo baganire ku bibazo bimaze igihe biteza umwuka mubi hagati y’impande zitandukanye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati: “Ubu ndi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Ariko umunsi umwe wa vuba nzaba Perezida wa Uganda, maze mpamagare marume Perezida Kagame na mukuru wanjye Perezida Tshisekedi kugira ngo ibibazo  bikemuke.”

Aya magambo ya Gen. Muhoozi agaragaza uburyo akomeje kugaragaza umubano afitanye na Perezida Kagame, akunze kwita “marume”, ndetse na Perezida Tshisekedi amwita “mukuru we”, mu gihe ibihugu by’u Rwanda na RDC bikomeje kugira ibyo bitumvikanaho ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.

Mu myaka ishize, Gen. Muhoozi yakunze gutangaza ibitekerezo bye ku bibazo by’umutekano n’Ububanyi n’Amahanga mu karere, cyane cyane ibirebana n’u Rwanda, Uganda na RDC. Ubutumwa bwe buje mu gihe hakomeje ibikorwa bitandukanye by’ubuhuza bigamije gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, ahakomeje kugaragara amakimbirane hagati ya Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro.

Nubwo amagambo ya Gen. Muhoozi ari igitekerezo cye bwite, yongeye kugaragaza icyifuzo cyo kubona ibihugu byo mu karere bikemura amakimbirane binyuze mu biganiro no mu bufatanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *