Rusizi: Umugabo akurikiranweho uruhare mu rupfu rw’uruhinja rwe rw’amezi 2

Sangiza iyi nkuru

Mugiraneza Jean de Dieu w’imyaka 31, utuye mu mudugudu wa Kibamba, akagari ka Cyarukara, mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama akekwaho uruhare mu rupfu rw’uruhinja yibyariye rw’amezi 2, biturutse ku makimbirane asanganwe n’umugore we yaba yarabaye indandaro y’urupfu rw’uru ruhinja.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyarukara, Sibomana Aimable, ngo uyu mugabo usanganwe amakimbirane n’umugore we witwa Itangishaka Antoinette w’imyaka 25 bakekanaho gucana inyuma, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020 umugore yatashye saa mbiri z’ijoro yasinze inzoga z’inkorano zitwa Ngufu, mu ma saa yine y’ijoro umugabo na we ataha yasinze cyane ariko batasangiye, umugore ngo atangira kumucyurira ko avuye mu bagore be.

Muri uko gucyocyorana umugore ngo yambuye umugabo telefoni ngo arebe ko nta bagore yaba yahamagaye cyangwa bandikiranye kuri WhatsApp, mu kuyirwanira umugore amurusha ingufu arayimwaka arayimenagura, ibyo abikora anahetse urwo ruhinja. Mu kurwana, umugore yarakinguye, asohoka yiruka umugabo amwirukaho, rwa ruhinja rujishuka mu mugongo rwikubita hasi.

Gitifu Sibomana ati: “Muri uko kwikubita hasi k’uwo mwana, umugore yakomeje kwiruka umugabo atoragura umwana amujyana ku gitanda bararaho, umugore na we aragaruka bariyunga ubwabo bararyama n’urwo ruhinja, bukeye umugore ajya mu murenge wa Gikundamvura kurangura imyembe asanzwe acuruza, umugabo na we ajya mu kazi ke asanzwe akora ariko ntiyataha, arara mu baturanyi yanga ko bongera gushyamirana, umugore ararana n’urwo ruhinja bari bafite rwonyine mu myaka 3 bamaranye.’’

Akomeza avuga ko bwakeye tariki 5 Ukuboza 2020, umwana yamerewe nabi cyane, arira bidasanzwe, umugore amujyana ku kigo nderabuzima cya Muganza kumuvuza, ageze mu nzira abagore bagenzi be bahuye babona umwana arira cyane bamubaza niba umugabo yaraye mu rugo arabahakanira, bamubwira ko uko kurira kudasanzwe byatewe n’uko atigeze abona se, ko asubira mu rugo akamwambika ishati cyangwa undi mwenda wa se ngo arahita akira, umugore subira mu rugo atamuvuje amwambika ishati ya se umwana arushaho kurira.

Ati: “Umugore yabonye umwana arushaho kurira no kuremba, aramuheka amujyana kuri poste de santé ya Cyarukara umwana amupfira mu mugongo ntiyabimenya. Ageze kuri poste de santé amujishuye asanga byarangiye kare. Amakuru atugeraho umugore n’umugabo bashyikirizwa RIB, umugabo ahita atabwa muri yombi, umugore ararekurwa ngo ajye gukoresha isuzuma ryo kwa muganga hagaragazwe icyo umwana azize. Muri make umugabo akurikiranweho kuba nyirabayazana w’uru rupfu kuko iyo atiruka ku mugore ngo umwana ajishuke mu mugongo yikubite hasi aba atarapfuye.’’

Uyu muryango ngo si ubwa mbere ugirana ibibazo kuko mu mezi 3 ashize na bwo ngo byari bimeze nabi, biturutse kuko umugore ngo yahamagaye umugabo bikekwa ko amusambanya ngo naze umugabo we ntahari, umugabo yihishe mu nzu amwumva. Igihe uwo musambane ataraza umugabo ajya guhamagara nyina w’umugore (nyirabukwe) arabunga ariko biba iby’ubusa, uru rugo ngo rukaba ruri mu ngo 8 zibanye nabi cyane muri aka kagari, dore ko batanasezeranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ymurenge wa Muganza, Ngirabatware James avuga ko tnubwo batakwemeza ko umwana yazize imirwano y’abayeyi be, igisubizo cya muganga kitaraza ariko uyu murenge ukigaragaramo amakimbirane yo mu ngo aturuka ku gushinjanya gucana inyuma, ubusinzi, imitungo, ubushoreke n’ibindi.

Ati: “Amakimbirane yo arahari nubwo bitari ku rwego rwo hejuru cyane,ariko tumaze igihe dukora ubukangurambaga twigisha imiryango nk’iyo kubana neza,ibana idasezeranye igasezerana dore ko bikorerwa ubuntu, ni uguhozaho.’’

Ibi byabaye hashize iminsi 2 gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase asuye imwe mu mirenge y’aka karere asaba abayobozi kwegera abaturage bagakemura ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango akigaragara, umuyobozi wako Kayumba Ephrem agasaba ubworoherane mu miryango ifitanye ibibazo nk’ibyo, ngo nibukunda n’ibindi bizakemuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *