img-20201208-wa0047.jpg

Nyamasheke: Barizezwa imicungire myiza y’umutungo wabo nyuma y’imyaka myinshi y’ibihombo

Sangiza iyi nkuru

Abanyamuryango b’ikigo cy’imari Bushenge SACCO kiri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko nyuma y’imyaka 10 y’imicungire mibi y’umutungo wabo yanagiye yivangwamo n’ubuyobozi bw’uyu murenge byabereye intandaro y’itabwa muri yombi ry’abagiye bayiyobora n’uwayoboraga uyu murenge mu myaka ishize, abandi bagahunga ubu bikaba bitazwi aho baherereye, basaba ubuyobozi bushya gushyira imbere imicungire myiza y’umutungo na serivisi inoze.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu banyamuryango b’iki kigo cy’imari cyamaze igihe muri bombori bombori mu myaka ishize, ngo kuva muri 2009 gitangira kugera muri 2019 cyari mu bibazo by’imicungire, aho bamwe mu bakiyoboye kuva muri 2009 kugera muri 2015 banyereje amafaranga,bamwe muri bo barafungwa kugeza n’ubu,abandi baracitse ntibizwi aho bari.

Mu bagaragaweho n’ubu bujura ngo harimo uwari umucungamutungo w’iyi SACCO Kimazi Djimi, Murekatete Gertrude wari umubaruramari w’agateganyo, Hatangimana David wari ushinzwe VUP mu murenge wa Bushenge, Nkurikiyimana Bizuru Isaac wari Gitifu w’Umurenge wa Bushenge, aba bo ku murenge ngo banyereje aya VUP ku bufatanyacyaha n’aba bari abayobozi ba SACCO, aho uyu wari ushinzwe VUP ku murenge yakatiwe igifungo cy’umwaka n’ihazabu ya miliyoni imwe akakirangiza, uwari Gitifu w’uyu murenge akatirwa imyaka 7 n’ihazabu ya 4,300,000 abandi bacika bataraburana, hari muri 2014.

Nyuma y’aba bagaragaweho n’iri nyereza, muri 2015 haje umucungamutungo mushya Sibonama Emmamnuel n’uwari ushinzwe inguzanyo Ringuyeneza Enock, hanazamurwa mu ntera Icyizanye Espérance aba umubaruramari, uyu mucungamutungo n’umubaruramari na bo ntibamaze igihe kubera kugaragarwaho imicungire mibi y’umutungo n’imikorere mibi na bo barasezererwa, kuva muri Mutarama uyu mwaka, iyi SACCO ikaba ifite ubuyobozi bushya basaba imicungire inoze kuko aba mbere babizambije.

Gasasira Macel watangiranye n’iyi SACCO muri 2009, avuga ko nubwo itahagaze ariko yagiye ihura n’ibizazane mu micungire y’umutungo bitewe n’abayobozi ba Bihemu yagiye igira, aho byagaragaye ko mu myaka 10 yungutse miliyoni 12 gusa nyamara uyu mwaka wonyine yungutse miliyoni 11, bikabaha icyizere ko hari ikigiye guhinduka.

Ati: “Dufatiye kuri uru rwunguko rw’umwaka umwe rugiye kwegera urwo mu myaka 10 yose, biraduha icyizere ko bikomeje gutya n’abanyamuryango bakwiyongera kuko ubu turi 7822 nyamara iyo icungwa neza mbere hose bamwe ntibagire ubwoba ngo bigire ahandi tuba twararenze 10.000 kera. Turasaba ko nta faranga ryacu ryazongera kunyerezwa kandi abatuyobora ubu bongere abanyamuryango,banoze serivisi turusheho gutera imbere.

Ibi byanifujwe mu nama y’inteko rusange y’iyi SACCO yabaye ku wa 27 Ugushyingo, umucungamutungo mushya wayo Niyifite Donatha akavuga ko iyi mikorere idahwitse irimo n’inyereza ry’umutungo yayishegeshe cyane, bagiye gukora ibishoboka byose bakagarurira icyizere ababagana.

Ati: “Birumvikana ko iyo hataba ibi bibazo byose n’abanyamuryango baba bariyongereye cyane kuko duturiye isoko rya Bushenge rikorerwamo n’abacuruzi benshi bagiye bigendera nyuma y’ibyo byose babonaga ariko igishimishije ni uko batubwira ko bagiye kugaruka, natwe turabizeza serivisi nziza no kubumva no kuborohereza kubona inguzanyo, no guhangana n’imbogamizi za bamwe mu baturage batarumva akamaro k’ibigo by’imari bagahora mu bukene kandi byarashyiriweho kububakuramo,n’ibindi byose tuzahura na byo tuzabikemura neza.’’

Avuga ko hari n’ibibazo byatewe na COVID-19 byagabanije imikorere y’abanyamuryango kubera ihungabana ry’ubukungu bamwe kwishyura inguzanyo bikagorana,ariko na byo bakazahangana na byo,agahera aha asaba abaturage gukoresha inguzanyo icyo baba bayisabiye kuko hari abakiyisaba bakayikoresha ibyo batayisabiye,bakaba bahomba kwishyura bikagorana.

Ubwo yari mu karere ka Nyamasheke ku munsi mpuzamahanga w’amakoperative umwaka ushize, ubwo iyi SACCO yavugwagamo bombori bombori,umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ( RCA),prof. Harelimana Jean Bosco yari yavuze ko ba kaboko karekare mu makoperative batazihanganirwa.

Yari yagize ati: “Turasaba kunoza imicungire y’amakoperative kandi ntituzihanganira ba kaboko karekare. Mwumvise ahenshi twagiye gufata abakinishije amafaranga y’amakoperative, turashaka kuyakoraho igitinyiro,uzakinisha kuyakoraho ngo ayakoreshe mu nyungu ze bwite ntazabishobora,tuzatuza ari uko agarutse ababikinishije babihanirwe by’intangarugero.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke na bwo buvuga ko ntawe uzakinisha umutungo w’abaturage ngo bimugwe amahoro.

img-20201208-wa0047.jpg SACCO Bushenge yaranzwe n’imicungire mibi igihe kirekire

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke: Barizezwa imicungire myiza y’umutungo wabo nyuma y’imyaka myinshi y’ibihombo
    Ngenagujije amafaranga muri sacco bushenge ayo mafaranga nzakuyishyura ngeretseho ubukererwe kuko nishyuzwaga numurenge wa bushenge bakazana urupapuro ruvuye kuri sacco ya bushenge ruriho idene iryo dene naje kuryishyura akokanya banzaniye ibaruwa ngize ngongegutora icyangobwa cyange barakinyima ngo hasigaye andi mbabajije barabwirango baribeshye nge mbasobanurirako amakosa atarayange arayabo kuko ayo banyishyuzaga narayabahaye ubwo nge nasaba ubuvugizi bakampa icyangobwa cyange
    Murakoze ntegereje igisubizo

  2. Nyamasheke: Barizezwa imicungire myiza y’umutungo wabo nyuma y’imyaka myinshi y’ibihombo
    Ngenagujije amafaranga muri sacco bushenge ayo mafaranga nzakuyishyura ngeretseho ubukererwe kuko nishyuzwaga numurenge wa bushenge bakazana urupapuro ruvuye kuri sacco ya bushenge ruriho idene iryo dene naje kuryishyura akokanya banzaniye ibaruwa ngize ngongegutora icyangobwa cyange barakinyima ngo hasigaye andi mbabajije barabwirango baribeshye nge mbasobanurirako amakosa atarayange arayabo kuko ayo banyishyuzaga narayabahaye ubwo nge nasaba ubuvugizi bakampa icyangobwa cyange
    Murakoze ntegereje igisubizo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *