Leta y’u Burundi yakuriye inzira ku murima abivanga mu bibazo byabo

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yari ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu nama nkuru ya Loni, Alain Aimé Nyamitwe, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi yikomye ibihugu bikomeza kwivanga mu bibazo by’u Burundi.

nyamitwe
Alain Aimé Nyamitwe, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi

Muri iyo nama yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli, Minisitiri Nyamitwe yavuze ko igihugu cy’u Burundi cyabonye ubwigenge mu mwaka w’1962, ku bwiyo mpamvu ko gishobora kwifatira umwanzuro nk’igihugu kigenga.
Yakomeje avuga ko kuva cyabona ubwigenge ko kigizwe n’ubwoko 3, bwose bukaba bubanye mu mahoro n’umutekano; by’umwihariko ko buri wese n’ubwoko bwe, ahabwa ijambo mu iterambere ry’igihugu.
Min.Alain Nyamitwe, akaba yamaganye ibyatangajwe na HCR yatangaje ko abaturage bakomeje guhunga igihugu, ahubwo ko barimo gutahuka, abagera kuri 90 bakaba barahungutse mu mezi 4 ashize.
Ikindi ni uko leta y’u Burundi yanenze icyegeranyo cy’agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho kagaragaje byinshi ku Burundi harimo n’uko hategurwa jenoside ariko ngo kakibagirwa gushyiramo imitwe yitwara gisirikare idahwema gutera u Burundi ihungabanya umutekano.
Yijeje amahanga ko nta jenoside izaba mu Burundi, ahubwo asaba ibihugu by’ibituranyi gukangurira no korohereza impunzi z’Abarundi zigatahuka.
Muri urwo rugendo rwe muri USA, Alain Nyamitwe yabonanye n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-Moon aboneraho kumugaragariza impungege aterwa(Ki-Moon) n’ibirimo kubera mu Burundi.
Ban Ki Moon kandi yasabye Leta y’u Burundi kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’i Arusha, ndetse no gukora ibishoboka byose hakubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu no duca umuco wo kudahana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *