Umugabo yarozwe n’umugore we kutinjiza igitsina mu cy’undi mugore ngo bikunde

Sangiza iyi nkuru

Victor Wekesa ukomoka mu gace ka Kanduyi mu gihugu cya Kenya, yaje kuvumbura ko umugore we ariwe wamuroze kudakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore ngo bikunde.
Ibi yabivumbuye nyuma yo kumufata inshuro zirenze imwe asambana n’abandi bagore, bityo ngo akaba yarahisemo kumugira mu bapfumu bamuroga igitsina cye kudafata umurego igihe agiye mu bandi bagore.
man
Uyu mugabo w’imyaka 36 usanzwe anatwara abagenzi kuri moto,ibi byamubayeho kuva mu myaka ibiri ishize, ariko ngo yabanje kubiceceka aziko bizakira vuba, aho amaze kumenyera ko yabitejwe n’umugore ananirwa kwihangana.
Umugore we akimara kumufatira mu ngeso y’ubushurashuzi,yarahukanye ariko nyuma ngo aza kumusura inshuro imwe maze batera akabariro baryoherwa ku buryo budasanzwe, ariko kuva ubwo ngo ntawundi yifuza atari we.
Yagize ati” ndamukumbuye cyane kuko nta wundi undyohereza nkuko abigenza, iyo ansuye tukabikora mba numva nageze mu ijuru, twamaranye umunsi wose duhagarika tugiye kurya ariko kuva ubwo ibitekerezo ntibimuvaho”.
man-hoo
Tuko.com ivuga ko kugeza ubu ngo akaba arimo gushaka umupfumu wazamukiza kuko ngo n’umugore we byaramunaniye kongera kumusubiza mu buzima busanzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *