Mu mpera z’iki cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’umudugudu w’ Ubumwe uherereye mu kagari ka Rubirizi ho mu murenge wa Kanombe, bwafashe mu mugongo umuryango ubyara umwana wishwe na Maj Dr.Aimable Rugomwa.
Abaturage batuye muri uyu mudugudu, abagize Urukundo Family ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu, bashyize hamwe ubushobozi basura uyu muryango nyuma yo kubura umwana wabo w’umuhungu witwaga Mbarushimana Théogène w’imyaka 18.
Mudahemuka Jean Baptiste, umuyobozi w’umudugudu w’Ubumwe yatangaje ko bababajwe cyane n’urupfu rwa Mbarushimana wishwe n’umwe mu baturage nawe wari utuye mu mudugudu wabo.

Yagize: “ kwibagirwa ntibishoboka ariko mu Kinyarwanda iyo umuntu yagize ibyago abaturanyi n’inshuti bamufata mu mugongo kugirango bamukomeze muri ibyo bihe biba bigoye ”.
Yakomeje agira ati: “ urugo rwagize ibyago hari benshi barusura baje kurufata mu mugongo, ni muri urwo rwego natwe twaje kubafata mu mugongo kugirango n’uzaza nyuma yacu tuzafatanye kumwakira ”.
Yakomeje yihanganisha uyu muryango, abizeza ko nk’ubuyobozi bw’umudugudu ndetse n’abaturanyi bifatanyije nabo nyuma yo kubura umwana muto Mbarushimana Théogène.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko umudugudu wabo ugendera ku ntego 3 ari zo: “ubumwe, urukundo n’ubutwari” akaba ari muri urwo rwego baba bagomba gushyira hamwe bakifatanya n’umuturanyi wabo mu bihe bikomeye.
Ati: “ Ushinjwa icyaha nahamwa nacyo azabihanirwa, naho umuryango we n’uwiciwe umwana ntibakwiriye kurebana ay’ingwe bakwiriye kwiyunga bagakomeza kubana nk’abavandimwe dore ko n’ubusanzwe ntacyo bapfaga” .

Gahutu Jean Pierre, wareraga Mbarushimana Théogène by’umwihariko anamubereye se wabo, yashimiye ubuyobozi bw’umudugudu w’Ubumwe ku bw’igikorwa cyiza bakoze cyo kuza kubafata mu mugongo.
Ati: “ ibyago ntibyigeze biduteguza, gusa ndashimira umudugudu w’Ubumwe ku bw’iki gitekerezo, abantu benshi bagiye baza kudufata mu mugongo bamwe mu matsinda abandi ku giti cyabo ndetse n’abaturanyi bacu muri rusange,…umwana wacu yapfuye mu buryo butunguranye nk’ukubiswe n’inkuba ”.
Ahagana saa tatu z’ijoro (21:00) ryo ku wa 4 Nzeli 2016, nibwo Mbarushimana Theogene, yishwe na Maj Dr Aimable Rugomwa amufatiye imbere y’urugo rwe, avuye iwabo bamutumye guhaha, akamukubita, akamukata intoki akoresheje icyuma ndetse kigakomeretsa n’igufwa ry’umutwe, ari na byo byateje urwo rupfu.
Kugeza magingo aya Dr Rugomwa Aimable ufite ipeti rya Major na Nsanzimfura Mamelto, bakekwaho kwica Mbarushimana Theogene bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bakaba bagikurikiranwe n’ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
K Vicky/Bwiza.com


