Umusore w’imyaka 16 yahanantutse ku igorofa ya 23 yikubita ku modoka yo mu bwoko bwa taxi ,ntiyagira icyo aba ahubwo iyo taxi irangirika ku buryo bukomeye, ibintu byafashwe nk’igitangaza Imana yakoze.

Alexander Shadrin w’imyaka 16 y’amavuko, ngo yahanutse muri iyo golofa nyuma yo gusaba umukobwa urukundo akanga bityo nyuma aza gufata icyemezo cyo kumanuka mu rwego rwo kwerekana akababaro ke.
Mu kugera hasi ku bw’amahirwe yikubise imodoka yari iparitse hasi agwaho irangirika bikomeye , gusa umutwazi wayo (Driver) yari yayisohotsemo kuko bivugwa ko nawe yari kugira ikibazo cyari no kumuviramo urupfu bitewe n’uko iyo modoka yangiritse.

The Mirror dukesha iyi nkuru, ivuga ko Shadrin ukomoka mu Burusiya n’ubwo atapfuye, ngo yavunaguritse ariko hakaba hari ikizere cyo kubaho kuko yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.
Gusa kuri ubu iperereza ryakoze rihereye ku bavandimwe b’uyu musore ndetse n’uwo mukobwa ariko imyirondoro yabo ntiyashyirwa ahagaragara.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


