Igipolisi cyo muri Uganda cyataye muri yombi umusore witwa Mustapha Lule wagerageje kwiyahura asimbutse ku igorofa , ntiyagera ku ntego yo gupfa.
Mabirizi Plaza, igorofa rigeretse 5 riri ku nkengero z’umujyi wa Kampala niho uyu musore yasimbutse ku wa 3 Nzeli 2016, akaba yafashwe na polisi yo mu mujyi wa Kampala ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeli 2016.

Uyu musore yakijijwe n’uko yahanutse akagwa ku mudoka yari iparitse hasi aho yari asimbutse, akaba ashinjwa gushaka kwiyica we ubwe.
Uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko wakomeretse mu mutwe, yavuriwe muri Mulago Hospital, nyuma yo koroherwa akaba avuga ko afite isoni n’ikimwaro by’umwihariko akaba asaba imbabazi sosiyeti yari asanzwe abamo.
Nk’uko Radpapper ibitangaza, ingingo ya 210 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda, ivuga ko kugerageza kwiyahura ari icyaha gihanwa ku buryo uwagikoze afungwa kugeza ku myaka ibiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/bwiza.com


