Abasirikare bakuru bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zambia mu rugendo shuri mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Itsinada rigizwe na ba Ofisiye Bakuru 23 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu gihugu cya Zambia (Zambian Defence Services Command and Staff College), bari mu rugendoshuri rw’cyumweru kimwe mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko. Iryo tsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’iryo shuri, Brig Gen Sitali Denis Alibizwi, bageze mu Rwanda ku itariki ya 24 Nzeri 2016. Ku itariki 26 basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, bagirana ibiganiro byihariye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba.
Nyuma y”ibiganiro bagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, uyoboye iritsinda Brig Gen Sitali Dennis Alibizwi mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko urugendoshuri barimo mu Rwanda ari gahunda iri mu masomo y’Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu gihugu cya Zambia mu rwego rwo kwiyungura ubwenge. Aha yongeyeho ko impamvu bahisemo igihugu cy’u Rwanda, ari uburyo u Rwanda rwagaragaje ubushobozi mu guhangana n’ibibazo bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
csm_zambia_group_photo_b60d3908a6
Gen Sitali Dennis Alibizwi yagize ati: “Hari byinshi byo kwigira kuri iki gihugu ugendeye kubyo bagezeho. Urebye u Rwanda mu gihe cya za 1994 n’u Rwanda rw’uy’umunsi, hari itandukaniro rikomeye rigaragarira buri wese. Abanyarwanda bitandukanyije n’amateka mabi ya kera bubaka u Rwanda rushya. Iki rero n’ikintu cyiza cyane ku banyeshuri gusobanukirwa uburyo igihugu gishobora kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo runaka, nanone kandi aya masomo hari igihe afasha uwayize mu gihe agaragaza ibyo yize ahantu hatandukanye. Niyo mpamvu turi hano”.
Abo basirikare biga mu ishuri Rikuru rya Gisirikare mu gihugu cya Zamnbia bari mu rugendoshuri mu Rwanda, baturuka mu bihugu bitandukanye aribyo: Zambia, Zimbabwe, Africa y’Epfo, Malawi na Botswana.
Ku itariki ya 25 Nzeri 2016, abagize iryo tsinda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri uru rugendoshuri nanone biteganyijwe ko aba ba Ofisiye bakuru bazasura ibikorwa bitandukanye birimo Ishuri Rukuru ry’Ingabo z’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze, ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bitandukanye bibyara inyungu, ikigo cya gisirikare gihugurirwamo abasirikare bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu kiri i Gako mu Karere ka Bugesera, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, inzu ndangamurage y’Igihugu i Huye n’ahandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *