Abakozi bakorera kampani y’Abashinwa “China Road” ikora umuhanda Pindura-Bweyeye uva mu Karere ka Nyamagabe ugana mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 bazindutse bakora igisa n’imyigaragambyo.
Ubwo twahageraga, twasanze bicaye imbere y’ibiro by’iki kigo bakoramo biherereye mu Karere ka Nyamagabe, banze kujya mu kazi bitewe n’uko bamaze ngo amakenzeni [igisobanuro: ikenzeni ingana n’iminsi 15] atatu badahembwa.

Umwe mu baganiriye na Bwiza.com utashatse ko imyirondoro ye imenyekana, yagize ati: “Umuntu uri hano wese afite ikibazo cy’ubukene, tuzi ko dukorera kampani ariko ntacyo itumariye. Urugero nkanjye ndi umukanishi bandimo ibipande bitatu tutarahembwa ntibareba ngo dukeneye kurya. Dufite amazu twishyura, njyewe ubu mu rugo n’ibiryo byashize abakoresha bacu baba mu nzu z’ubuntu rero bakagirango abakozi bakoresha babayeho neza nkabo, nk’ubu twahagaritse akazi ejo twabanje kubibwira abakoresha bacu tubwira comptable ushinzwe amafaranga aratubwira ngo niba mudashaka gukora, mutahe mu rugo batubwirako ntamafaranga. Si ubwambere bibaye.”
Undi ati: “Kuba mudusanze aha ni uko duhemberwa igipande kimwe none tugeze mu bipande bitatu tutarahembwa. Hagati aho nkanjye ndi uw’i Karongi, mba hano nkodesha n’umuryango, amezi abaye abiri ntishyura inzu bari hafi kuyimvanamo. Mbese uko mutubona abenshi duturuka kure mu Ntara zitandukanye. Ubusanzwe kwibagirwa bibaho urebye uburyo badufata harimo nabakubitwa tugaceceka, ugasanga hari bagenzi bacu bagenda bahohoterwa muri ubwo buryo. Nkanjye Umushinwa yankubise umugeri wo mu mugongo ngo ni uko nasudiriye imodoka ntakuyeho batiri, ibyo tukabona ko ari ihohoterwa dukorerwa.”

Mugenzi wabo yavuze ko bifuza ko ubuyobozi bwabo bwabavuganira, ati: “Turasaba ubuyobozi bwacu na minisiteri ishinzwe ibijyanye n’ibikorwaremezo kutuvuganira. Nk’ubu iyo ngiriye impanuka hano muri kampani, ni njye uba ugomba kwivuza nkiyishyurira, uburyo baduhemba duhembwa mu ntoki ntamafaranga aca kuri konti.”
Akomeza ati: “Nk’ubu hari abamaze imyaka igera mu icumi batarahabwa kontara (contrat). Ese amabwiriza agenga umurimo mu Rwanda yemera ko umuntu amara igihe kingana gutyo?”

Nirere Janvier ushinzwe imirimo yo ku muhanda muri China Road yasobanuriye BWIZA ikibazo cyatumye aba bakozi bakora igisa n’imyigaragambyo. Ati: “Hari habayemo kutumvikana n’umuyobozi wabo ku bisobanuro yatanze. Urabona muri iyi minsi kubera ikibazo cya Covid-19 ubusanzwe China Road igira compte muri GT Bank ariko noneho muri iyi minsi uburyo bwo kubikuza amafaranga, abantu ntibakijya kuri bank ngo baterure amafaranga ngo bikunde.”
Akomeza ati: “Uburyo rero barimo gukoresha muri iyi minsi, basabwe n’umuyobozi w’amaprojets gufunguza amakonti muri za BK kuko ni zo ziri hano hafi…ubwo rero mu minsi yashize harimo ibibazo bya transferts, batransferaga amafaranga ava kuri GT Bank ajya kuri BK ariko nabyo twabajije, twasanze byakemutse.”
Janvier yavuze ko nyuma y’aho ikibazo cyo kuri banki cyakemukiye, amafaranga y’aba bakozi agiye kubikuzwa, bayahabwe. Ati: “Ubu ngubu abakozi twamaze kugirana inama, umuyobozi abemereye ko amafaranga bayabona ku wa Gatatu.” Janvier yavuze ko ariko batemerewe kubikuza amafaranga arenze miliyoni 5 ku munsi, kandi kugira ngo bahembe abakozi bose basabwa byibuze kubikuza miliyoni 30. Ngo icyo umuyobozi agiye gukora, ni ukubikuza ku mashami atandukanye ya banki, ku buryo bizagera kuri uwo munsi yose yamaze kuboneka.
Yahakanye ibyo kuba China Road ibereyemo aba bakozi amakenzeni atatu, avuga ko ahubwo ari abiri kuko ngo “iya gatatu baratayirangiza”. Naho ibyo gukubitwa n’Abashinwa, nabyo ngo ni ibinyoma aba bakozi bavuga kubera ko uwo bashinja aba adahari ngo abanyomoze.



2 Responses
Nyamagabe: Abakozi ba China Road bakoze igisa n’imyigaragambyo
Wowe wasudiye imodoka batiri igicometse wumva umugeri yagukubise uhagije? iyo utwika iyo modoka wari kuyishyura iki. Hari rwose igihe mutuma Abashinwa bagira ngo abanyarwanda nta bwenge tugira. Ubwo kandi ukumva wararenganye nta soni ufite.
Nyamagabe: Abakozi ba China Road bakoze igisa n’imyigaragambyo
Wowe wasudiye imodoka batiri igicometse wumva umugeri yagukubise uhagije? iyo utwika iyo modoka wari kuyishyura iki. Hari rwose igihe mutuma Abashinwa bagira ngo abanyarwanda nta bwenge tugira. Ubwo kandi ukumva wararenganye nta soni ufite.