Leta y’u Rwanda yihanganishije Israel nyuma y’urupfu rwa Shimon Peres wayibereye Perezida

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yagaragaje agahinda ndetse no kwihanganisha Israel nyuma y’urupfu rwa Shimon Peres wabaye perezida w’iki gihugu kuva mu 2007 kugeza 2014.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yagize ati: “ Dutewe agahinda kandi twifatanyije na Israel, umuryango n’inshuti nyinshi za Shimon Peres; inararibonye yitabye Imana ”.

shimon-perezzzzzz
Shimon Peres, wabaye Perezida wa Israel

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeli 2016, nibwo Shimon Peres yitabye Imana i Tel Aviv, akaba yari amaze ibyumweru 2 arwariye mu bitaro.
Mu mwaka w’ 1994 nibwo Shimon peres, Yitzhak Rabin wari minisitiri w’intebe wa Israel ndetse na Yasser Arafat, wahoze ayobora igihugu cya Palestine, basangiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (prix nobel de la paix).
Nyuma y’urupfu rw’uyu musaza wari ufite imyaka 93 y’amavuko, abayobozi batandukanye bagiye bagaragaza ukwihanganisha igihugu cya Israel ndetse n’umuryango wa nyakwigendera.
Bill Clinton, yagaragaje ko asigaranye agahinda nyuma y’urupfu rwe mu gihe yamufataga nk’inshuti ye magara, Barack Obama akaba yavuze ko Israel ibuze umusirikare wayo ukomeye w’amahoro n’ubutabera.
new-picture-2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *