Mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Kuwa 26 Nzeri 2016 abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bo ku Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe bifatanyije n’abaturage batuye mu mudugudu wa Murambi.
Uwo muganda wari ugamije gtunganya no gusukura ubusitani bw’urwo rwibutso, wabaye umwanya mwiza wo gusobanurira aba baturage igikorwa cyo kwandikisha urwo rwibutso mu murage w’isi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) no kubibutsa uruhare bagomba kugira muri icyo gikorwa.

Nyuma yo kubisobanurirwa abaturage bakaba barishimiye icyo gikorwa cyo kwandikisha uru rwibutso mu murage w’isi wa UNESCO bavuga ko nayo ari imwe mu nzira nziza zo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inzibutso 4 zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda yo muri Mata 1994 zizashyirwa mu murage wa UNESCO ni urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Urwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, Urwibutso rwa Bisesero mu karere ka Karongi n’urwibutso rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Akamaro ko kuba UNESCO yashyira mu murage w’Isi inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi harimo ko zihita zinjira mu nshingano za UNESCO ku bijyanye no kuzitaho, zikemerwa no ku rwego rw’isi zikarenga urwego rw’igihugu n’akarere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


