Ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020 mu Karere ka Musanze hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe imisozi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Imisozi ni ingirakamaro kuko ari indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima” ku bufatanye bw’Umuryango utegamiye kuri leta ubungabunga ibidukikije, Virunga Wildlife Clubs, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, ishami rishinzwe Pariki y’Igihugu y’Ibirunga (RDB/PNV).
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Virunga Wildlife Clubs, ari na wo wateguye uwo munsi ngarukamwaka, Dr. Cyprien Bizimungu yavuze ko hakenewe ingufu za buri wese kugira ngo imisozi y’u Rwanda ikomeze kuba myiza, iteze imbere abayikoresha ari nako hakomeza kubungabungwa urusobe rwibinyabuzima biyibonekaho.
Yagize ati: “Imisozi yugarijwe n’ibibazo bijyanye n’ubuhinzi butanoze butuma isuri ikomeza kuyangiza. Ubuhinzi usanga bushyira ingufu mu gukoresha ifumbire mvaruganda. Yego itanga umusaruro ariko igasiga yangije ubutaka, ibi rero hakwiyongeraho ubucucike bwabaturage hamwe nimindagurikire yikirere bikarushaho kuba bibi cyane. Imisozi iriho amashyamba yaba aya cyimeza cyangwa ayamaterano. Ayo mashyamba afitiye akamaro kanini cyane abatuye Isi.”
Dr. Bizimungu yakomeje ati: “Mu mashyamba habonekamo ubwoko bunyuranye bw’ibinyabuzima. Umumaro wayo nturondoreka; ni intaho y’inyamaswa n’inyoni. Amashyamba atuma haboneka amadovize (amafaranga y’amahanga) atangwa na ba mukerarugendo; ayungurura umwuka duhumeka ndetse amababi yibimera yakira umwuka mubi dusohora noneho yo agatanga umwuka mwiza duhumeka.”
Yasobanuye uruhare w’amashyamba mu gufata ubutaka bwo ku misozi, no mu kugenda neza kw’ibikorwa by’ubuhinzi, ati: “Amashyamba yo mu misozi kandi arwanya isuri, atwikira ubutaka akaburinda imiyaga yishuheri, akanaburinda gutwarwa n’amazi yimvura. Ahari imisozi ihanamye yambaye ubusa, iyo imvura iguye ikukumba ubutaka bwiza bwagahinzwe maze amazi akabwijyanira mu migezi, imigezi na yo ikabwijyanira mu mahanga tugahomba. Ahatari amashyamba iyo imvura iguye ari nyinshi inkangu ziracika rimwe na rimwe nubuzima bwa benshi bukahatikirira.”
Umuyobozi wa Virunga Wildlife Clubs yasobanuye umunsi mukuru wahariwe imisozi n’isano ufitanye no kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Mu guharanira ko imisozi y’u Rwanda ihora itoshye, Dr. Bizimungu yavuze ko bakorana n’ibigo by’amashuri bituriye Pariki y’Ibirunga aho urubyiruko n’abarezi kuri buri kigo bakora itsinda ryita ku bidukikije rishamikiye ku muryango Nature Club.
Ati: “Urubyiruko rwabanyeshuri ari bo bayobozi b’ejo hazaza, hamwe n’abarezi nibasobanukirwa neza ibyo kubungabunga ibidukikije kandi bakabishyira mu bikorwa, imisozi yacu n’ibyiza biyiriho bizabungabungwa. Ubuhinzi butanoze, isuri, ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda ndetse n’imihindagurikire y’ibihe ni bimwe mu byagaragajwe nkibibangamiye imisozi yo mu Rwanda muri iki gihe. Hagiye hagaragazwa ko buri mwaka u Rwanda rutakaza toni zisaga ibihumbi 40 z’ubutaka zitwarwa n’isuri, bityo inzego zose zikaba zigomba gufatanya mu guhangana nicyo kibazo.”
Virunga Wildlife Clubs ifite gahunda yo gukomeza kubungabunga ibidukikije nk’uko Dr. Bizimungu yabishimangiye, atya: “Umuryango Virunga Wildlife Clubs ufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, bafite gahunda yo gutera gutera imigano, imbuto ziribwa n’ibiti bivangwa n’imyaka no gufasha abaturage guhinga ku buryo bunoze kuko ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’imisozi n’amashyamba zirimo itakara ry’uburumbuke bw’ubutaka, kubura ingufu zituruka ku mashyamba nibindi nkuko uyu muyobozi yabitangaje.”
Uyu ni umwe mu bakozi b’ikigo cya EcoPlanet Bamboo gitubura ingemwe z’imigano yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, wasobanuraga uko babikora
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ushinzwe ubukangurambaga mu bayituriye kugira ngo bagire uruhare mu kuyibyaza umusaruro ku buryo burambye, Kwizera Janvier, yabwiye abitabiriye uyu munsi ko kubungabunga imisozi igize Pariki y’Ibirunga, byatumye ingagi ziyongera n’ubukerarugendo burushaho gutera imbere no guteza imbere abayituriye.
Yagize ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigizwe n’imisozi, ni yo mpamvu rwahawe izina ry’u Rwanda rw’Imisozi Igihumbi. Mu gihe iyo misozi ititaweho hakunze kugaragara ibibazo by’isuri bitwara ubutaka ndetse hamwe na hamwe bigasenya inzu z’abaturage. Ibidukikije bigizwe n’urusobe rw’ibintu bigizwe nibidukikije kamere n’ibiva ku bikorwa bya muntu. Birimo imiti y’ubutabire, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye, z’ako kanya cyangwa zitinda, ku majyambere y’ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu. Imisozi y’ibirunga ibamo ingagi 1000 ziyongereye bivuye ku mutekano ziyumvamo no ku migambi ihamye yo kurengera izi nyamaswa.”
Kwizera Janvier yasobanuye uko ubukerarugendo bukorwa n’akamaro k’imisozi mu gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari, n’uruhare rwabo mu kuyibungabunga
Yakomeje ati: “Pariki y’Ibirunga ubu imaze gutakaza 54Â % by’ubuso bwayo kuva yashingwa mu 1925. Kuri ubu ifite kilometero kare 160 zavuye kuri 340.
Ubwiyongere bw’ingagi mu gihe ubutaka butiyongera, bituma ingagi z’ingabo zishobora kurwana zikaba zanakwicana. Bituma kandi abaturage bashobora gusagarira cyangwa bagasagarirwa n’inyamaswa zo muri pariki.”
Yatangaje ko hari ibiri gukorwa ngo ingagi ziri muri Pariki y’Ibirunga zibone ubwisanzure. Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima (African Wildlife Foundation) irimo itera inkunga ibikorwa byo kwagura Pariki y’Ibirunga harimo kubona ubutaka bwo kuyaguriraho, gutegura ingemwe z’ibiti n’ibyatsi bisanzwe ari ibiryo byingagi, bityo tuboneraho gusura bimwe mu bikorwa byo bibumbiye mu makoperative anyuranye ahuriye mu kigo Gorillas Gardians Center gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco.”
Gorillas Gardians Center ni ikigo cyahoze cyitwa Iby’Iwacu Cultural Village gihuza amakoperative 10 agizwe n’abanyamuryango bakabakaba 1,300 bahoze ari ba rushimusi muri Pariki y’Ibirunga.
Gorilla Guardians Center ni ikigo cyitegeye uruhererekane rw’imisozi itanu y’ibirunga
Rwoyiza Jean Damascène, umwe mu bahagarariye Gorillas Gardians, avuga ko babaga mu buzima bwo guhiga inyamaswa bangiza Pariki. Ngo babagaho batazi akamaro Pariki ifitiye igihugu, bakumva ko ubuzima bwo guhiga badashobora kubuvamo mu gihe babonaga bubatunze.
Ati: “Twatangiye ubuhigi kera, njye nari umwana ariko najyanaga n’umubyeyi wanjye tujya guhiga inyamaswa. Ni njye wamutwazaga inyama z’inyamaswa yishe.”
Avuga kandi ko nyuma yo kwigishwa, bahagaritse ubuhigi, bihuriza mu makoperative aho batangiye guhuza imbaraga n’ibitekerezo, ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere mu bukerarugendo bushingiye ku muco, bubinjiriza asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 rwf) ku kwezi.
Agira ati: “Mu kwihuriza hamwe twagiye tugabana imirimo binyuze mu makoperative habamo ababyinnyi b’intore, abakaraza, aberekana amateka y’ubwami, kwerekana uko Umunyarwanda yengaga urwagwa akoresheje intoki, ubuvuzi gakondo n’uko Abanyarwanda bavuraga bakoresheje imiti y’ibyatsi.”
Abahoze ari ba rushimusi ubu bafite uruhare runini mu kurinda no kubungabunga inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Uyu munsi wasorejwe ku kigo cy’amashuri cya Bisate, aho urubyiruko rw’abanyeshuri ndetse n’abarezi basobanuriwe ibyiza by’imisozi ibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’ngagi zo mu birunga, bakangurirwa no kuyibungabunga.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo Yohani ari wari uhagarariye Akarere muri uyu munsi, yakanguriye abantu bose ndetse n’aba bana biga kuri iri shuri kwita ku misozi, bateza imbere ibikorwa byo kuyibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Iyo tuvuga ibidukikije kandi, umuntu aza mbere, ndetse umwana akagira umwanya w’umwihariko. Mboneyeho rero gusaba za nzego zose kurushaho guhuza imbaraga mu kwitabira gahunda yo gukanguririra abantu bose kurushaho kwita ku misozi yacu, bateza imbere ibikorwa byo kuyibyaza umusaruro ku buryo burambye. Kurengera ibidukikije na none kandi binareba umutekano w’abantu n’ibintu byabo. Duhagurukire twese gukomeza kubungabunga umutekano kuko ari wo musingi w’amajyambere arambye.”
Hanyuma ati: “Ni byiza ko abaturage babona umusaruro mwiza ariko batangiza ibidukikije. Gutera ibiti no guhinga neza, bituma ubutaka bumererwa neza bikarwanya na cya kibazo cy’isuri. Ndasaba kandi izo nzego zose kuzakomeza gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda, mu bikorwa byegereye abaturage byo kurengera ibidukikije muri rusange, kuko ari byo dukesha ubuzima bwiza, aho dutura ndetse naho dukorera heza, nibidutunga ku buryo burambye.”
Ngendahayo Yohani yakanguriye abanyeshuri n’abarezi mu kigo cy’amashuri cya Bisate kubungabunga imisozi y’ibirunga n’urusobe rw’ibinyabuzima bicumbitsemo


