Umusore utarifuje ko amazina ye atangazwa ashobora kwiyahura nyuma y’uko asambanye na Nyirasenge bimutunguye ubwo bajyaga gusura Se wabo w’uyu musore wari utuye mu kandi gace bahana imbibi.

Uyu musore mu buhamya yatanze anasaba abantu kumuha inama , yavuze ko ubwo yajyanaga na Nyirasenge gusura Se wabo utuye mu gace ka Nakuru muri Kenya,bageze mu nzira Babura imodoka zitwara abagenzi bahitamo gushaka aho kurara.
Bakimara kubona ibyumba bikodeshwa mu gace bari bagezemo, gusa kuko bari bafite amafaranga make bahisemo gukodesha icyumba kimwe maze bararana ariko yiyumvishaga ko nta kibazo gishobora kuvuka kubera isano ryahafi bari bafitanye.
Mu ijoro hagati nibwo yashidutse bakoze imibonano mpuzabitsina, maze mu gitondo babyuka bafite ipfunwe y’ibyabaye bahitamo kujya kunywa inzoga ngo barebe ko babyiyibagiza, ariko igiteye inkeke ngo n’uko kugeza n’ubu ari cyo kintu kiganza mu mutwe w’uyu musore.
Yakomeje agira ati” Mbonye byanze kumva mu bwonko nahisemo kugura inzoga yo mu bwoko bwa Likeli ngo nge nywaho gake gake niyibagize, ariko uko ndushaho kuyinywa niko ndushaho kwibuka amahano nakoze none ngeze aho numva nshaka kwiyahura”.
Gusa ku rundi ruhande ngo uyu nyirasenge w’imyaka 25 ashaka ko bakomeza kubikora kuko ntacyo bimubwiye, none akeneye umuntu wamba hafi akamuha inama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


