U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize amahirwe yo kugira impinduramatwara rusange yabashije kwera imbuto ifatika mu gihe usanga hari amahanga yatakaje igihe ahirimbanira ukwigobotora imigozi y’ibibazo yabaga iboshye benshi ariko bigasoza ibyo baharaniye batabigezeho!
Impinduramatwara y’u Rwanda kandi kabishywe inatanze umusaruro ni mu gihe kuko nubwo hari uwabyumva ukundi gutandukanye n’ukwanjye ariko yagize ibitambo byinshi nta n’ukuntu yari gupfuba ngo rireme kuko njya mbona n’Imana Ruremabyose itari kubyemera ko u Rwanda ruba akajagari kandi ngo “Yirirwa ahandi igataha i Rwanda” .
1.Impande zose zateye imbere uretse hamwe gusa
Impande zose mu gihugu cy’u Rwanda urebye zazamuye ibipimo bifatika (Quantity) ndetse n’ireme ryabyo (Quality) ririyongera mu ruhando mpuzamahanga amahanga arahurura karahava.
Barahurura baza kureba ahantu muri Afurika ruswa ibarizwa Ku bice zero n’utwitso twazo mu gihe ahandi usanga iyo kabutindi ari nk’icyayi banywa bakarenzaho gato.
Barahurura we, baraza kureba ahantu udashobora kubona ishashi ku mihanda kandi wagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga ugahita ubona isuku itandukanye n’ahandi wagiye uca haba muri Afurica cyangwa ahandi ku isi!
Amahanga yarahuruye araza areba uko u Rwanda rwakira inama mpuzamahanga , kimwe n’uko rucunga umutekano imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo aho u Rwanda ruri mu bihugu 5 Ku isi bitanga umubare munini w’ingabo za Loni zibungabunga Amahoro Ku isi yose!
2.Nta mwuga wasigaye inyuma uretse umwe rukumbi w’itangazamakuru!
Muri ya mpinduramatwara twavuze mbere yafashe indi ntera ubuhinzi mu Rwanda ntibukiri amaburakindi !
Kera uwaburaga umwuga bamwitaga “umuhinzi ” nyamara ubu aho Leta ishyiriye imbaraga mu buhinzi ubu ubuhinzi bukora umugabo bugasiba undi !
Ubutaka bwarahujwe , ibishanga birakamurwa serivisi zo kuhira imisozi zirarimbanije ntiwareba .
Mvuge iki se ndeke iki ko n’ ababoshyi b’uduseke ubu bakirigita ifaranga bakagatwara muri Amerika ndetse amasoko akaba amaze kwaguka impande n’impande ?
Uburezi bwarazamutse impinduramatwara iba irakomeje iyo no mu burezi, kabone n’ubwo urwego rw’uburezi bugicumbagira ariko karahanyuze ntawakwirengagiza intambwe yatewe igaragarira buri wese .
3.Uwarose nabi burinda bucya Itangazamakuru ryabaye nka ya shusho ya Mukaroti
Abasoma Bibiliya bazabonamo amateka y’ishusho yuwo bita Mukaroti utarashoboye gukomeza urugendo yajyagamo kandi ntanashobore kugaruka inyuma iyo yavaga.
Iyo shusho bavuga ko ari ishusho ikabije gutera impaka Ku bayibona kuko igihimba kimwe kiba kireba imbere n’umutwe mu gihe guhera mu rukenyerero hasi n’amaguru n’ibirenge biba bireba inyuma !
N’itangazamakuru mu Rwanda hari ubwo urireba amacuri ukabona ryarakataje ariko wacurukura ugasanga rikizengurukaho ubwaryo ntiritsimbura!
Mujya mwibaza mu Rwanda kugeza ubu, kugira uzabone umunyamakuru ushobora gukora inkuru icukumbuye kuri politiki mpuzamahanga n’imbere mu gihugu wamubona bikugoye !
Niyo wamubona yakubwira ati “Nigirira agahanga gato nkakarinda uruguma” ubwo se uwo, cyokora numubaza abakinnyi ba England Premier Ligue azabamanuka bose wumirwe!
Mu mikino baragerageza kuri za Radio hafi ya zose wagirango ruhago niyo buzima gusa !
Uwagira atya (bibaye byakunda ) agasa nugarura ho gato bagenzi bacu bitahiye batakiri mu isi akabatambagiza mu bitangazakuru akareba uko bagowe bakumirwa!
4.Bimwe mu bintu basanga mu tubati tw’ ibitangazamakuru
A- Icya mbere hafi aho wabona mu tubati ni listi y’abanyamakuru bakora amanywa n’ijoro bakora badahembwa !
Aba kandi biganjemo urubyiruko rumwe rukora kuri radio Na Televiziyo zigenga tutibagiwe n’Ibinyamakuru byandika ndetse n’ibikorera kuri internet bitasigaye inyuma mu ruhando rwo gupyinagaza ikiremwa-munyamakuru !
Ariko nta n’impuhwe ba Nyiribitangamakuru bagira!
Koko ugafata umuntu ukamuhereza Micro akirirwa yisararanga nta n’agacupa k’amazi, inkweto ikamushiriraho ngw’aha wamuhaye ligne nta na cwa ngo nawe yisununure mu mibereho !
Ikibabaje kandi ugaca ruhinga-nyuma ukaba wazana umukozi ukorera amafranga wa wundi ukora “Ubukorerabushake ” ukamuvaniramo aho kandi iyo post warutanze nawe itari kumugwa nabi !
Leta cyangwa ibigo biyishamikiyeho bakwiye gushakira Umuti iki kibazo kabone n’aho ugenerwa ubusa abyemera ariko ntaho bihuriye n’iby’uko umuntu yakorera ubusa umwaka ugashira undi ugataha nta na tike imucyura muri karitsiye umuha!
B.Icya kabiri wasanga mu tubati, ni inkuru zidashinga aho usanga imitwe n’amashusho ari ku bifuniko yabyo usanga ari amafoto y’ibifaru n’amajenerali yo Ku isi yose wamara kwinjira mu birimo ugasanga nta kajyamo !
Aha kandi ni naho ugera kuri bimwe mu bimenyeshamakuru bikorera kuri Internet usanga inkuru iherukaho yanditswe mu mezi 6 ashize!
Wanitegereza ukabona ni byabindi biba byiganjemo amafoto y’urukozasoni ngw’aha niho isi igeze byahe byo kajya ukararanganyamo amaso ugaheba umutwe n’ikibuno .
Iyo wegereye ba nyiri ibitangazamakuru bakwereka ko nta kundi iyo amakuru nyayo bayirukanseho bakayabura bahitamo kwandika ibibari hafi .
4 . Nakomye urusyo munyemerere nkome n’ingasire !
Umugabo yarihoreye ati :”Urabona urwo rwasaya rw’inkoko ! Ariko se utagera ntagereranya yabura amenyo ikagira amabinga “!
Noneho ariko ndumiwe, iyi nyandiko inteye ikiniga amarira aratemba.
Ese koko ubundi mwabonye he he umwuga kw’isi utagira Minisiteri iwuhagarariye ?
-Abanyonzi bafite Minisitiri ubashinzwe !
-Abadozi b’inkweto n’ab’icyarahani njya mbona Minisitiri abasanga bakaganira !
-Abagore n’abana n’abandi baribustwe mu kugenerwa ababashinzwe muri cabinet Ku buryo n’ubwo yaba umuzunguzayi agira umuserukira ibukuru!
-Nigeze no kumva ko buriya Umuyobozi Mukuru Wa RDB aba ari ku rwego rwa Minisitiri mu Rwanda kandi byose nibyo gushima ..
Ariko Itangazamakuru nta Minisiteri, nta Sekeratariya ya Leta ! Nta na mba !
Ubu mbega ubuzima bw’Abanyamakuru bwahariwe ukwirwanaho nk’icyana cy’ingwe gicutse .
Ngo Rwanda Media Commission ( RMC ) rwa rwego rw’Abanyamakuru bigenzura nirwo ruzazamura imbaga y’abanyamakuru rugakora ubuvugizi n’ikemurampaka rwonyine gusa koko ?
Narwo iyo uroye amakimbirane ajya aruvugwamo wasanga rutarashinga imizi “Ucisha hasi aba ariwe uramira indembe zicisha hejuru “?
Ubwo ga ntimumvebe dawe ngo Leta yanashyizeho Rwanda Media High Council ( RMH ) noneho ndagagaye!
Cyokora aba bo baragerageza uko ubushobozi bwabo bungana ariko uwababeshyera ko hari impungenge baterwa n’ukudatirimuka kw’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda yaba ababeshyeye ndetse yanabihanirwa ahari !
Iterambere si amahugurwa masa ya hato na hato ngo abantu baterere agati mu ryinyo gusa iyo uhumirije ukabayoboza inzira kandi benshi muri bo nabo bahumirije bakubwira ko “amatunda ari imbere “!
Wareba aho imbere bavuga ukibaza ko wenda ari mu mfuruka z’umuzenguruko w’imikandara y’ababivuga wenda ahari ntahandi cyokora ukaba iyo morali yatuma Umugabo aramba 2 yareba nabi akazategereza ko Kigali imusanga Ku Ruyenzi yarabuze ikimwambutsa Kamuhanda ya Nyabarongo !
Rwose Rwanda Media High Council cyagwa Rwanda Media Commission nandi mazu y’abanyamakuru ( Maisons de Presse ) Na ba nyiri ibitangazamakuru nimuhaguruke muhagarare musobanure ikibazo cy’ubukene bwaba ubw’amafaranga bwaba ubushobozi mu bumenyi na tekinike murebe ko muramira utwari dusigaye .
U Rwanda nicyo gihugu ubu mu Karere kigira ikinyamakuru ubanza kimwe rukumbi gisohoka ku munsi mu icapiro!
N’ibisohoka 2 mu kwezi bibiri narinzi nabonye ejo bundi i Remera kuri gare babitera uwakajwiga nkuramo akanjye karenge kibuno mpa amaguru !
Nabajije abana babicuruza nuko uwitwa Ndamage Gaston ( amazina yahinduwe ) ambwira ko ubu atazi uko aza kubaho kuko gucuruza ibinyamakuru byari bimutunze kandi ko uwo mwuga yabaga awufitiye ikarita ahabwa n’ishyirahamwe ribagenga .
Gusa Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko ubu noneho bongeye ( aba basore bacuruza ibinyamakuru ) kurekurirwa gukora ariko badahawe ibisobanuro .
5.Isesengura ryose rigira icyerekezo nyamukuru
Icyerekezo kiganisha ku cyifuzwa na benshi barimo nanjye wandika iyi nkuru ni uko Leta yakwigana ubushishozi ingingo 3 zikurikira :
Kureba uko hashyirwaho Minisiteri y’Itangazamakuru cyangwa Ubunyamabanga burishinzwe umunsi ku wundi
Iyi ngingo yatuma Inshingano zireberera Itangazamakuru zikurwa vuba na bwangu muri RGB ubona isa niyarengewe n’inshingano ( Ngayo amadini ya Shitani ngo asaba kwandikwa, ngaho imihigo , ngaho imiyoborere myiza ….)
Wareba ugasanga inshingano zabaye imvange cyangwa agatogo aka ya mvugo y’abubu (mumbabarire ).
- Gushyiraho itsinda ryihariye ryashyiraho ingamba zikomeye itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagenderaho mu myaka nka 50 Iri imbere.
Kandi iri tsinda rikaba rigizwe n’abahanga Nyarwanda n’inzobere mpuzamahanga ku buryo umusaruro ryatanga watuma ishusho y’uyu mwuga mwiza wajya ureba ibikorerwamo ukumva koko biratuma abawukora bawubonamo ikintu gikomeye cy’ejo hazaza .
- Gusaranganya amasoko y’amatangazo ya Leta n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abikorera Ku giti cyabo kuko bizatuma n’amanyanga afite isano n’inzara ivugwa muri uyu mwuga na za mpemuke ndamuke zinugwanugwa muri bamwe bakora mu itangazamakuru bigabanuka cyangwa bikavaho.
- Ariko reka nibarize abashobora kundusha imyunvire kuri iyi ngingo bazamfashe gusobanukirwa, ni kuki… !
-Kuki usanga hari Minisiteri igira Ubunyamabanga bwa Leta ukongeraho ibigo bikaze by’ibikonyozi hafi ya zose biba bizishamikiyeho ni kubera iko Itangazamakuru ryabuze aho risesekwa nibura ariko rikagira urwego rufite igihagararo cya Ministeri ?
-Ese niba abahinzi batamera neza badafite MINAGRI na bya bigo uruhuri ruyishamikiyeho, itangazamakuru ryo ryamera rite?.
Ugasanga buri mwuga wose ugira aho wawubariza muri za Minisiteri …
Abanyamakuru bo bite ?
-Ukabona buri Minisiteri ifite ibigo 4 cyangwa 5 bitwara budget ya Leta ariko Itangazamakuru ryo ndorerwamo y’u Rwanda rikabura urishinzwe !
– Ese niba ziriya boards zose zikenera umu Minisitiri uzihuza kandi zinasanzwe zihagazeho , ni ukuvuga Se ko nazo uwazikuriraho Minisiteri zibashinzwe zabasha kwirwanaho nk’abanyamakuru barushye?
“Ariko murabona atari akaga gukora umwuga utagira umuvugizi muri cabinet, umuntu ushobora no kubwira inama y’abaminisitiri igihe umunsi w’abanyamakuru uzabera n’insanganyamatsiko yawo”!
“Ubona ngo nibura abarwayi bagire ubavugira umunsi wabo wizihizwa ku isi yose muri cabinet”
“Ubwirakabiri bukagira umuranga, Itangazamakaru rikamangara ariryo mucyo wa bose ku buryo byagorana kumenya uwabwira umunyakuru witsamuye ngo urakire hano mu Rwanda “!
- Nibiba ngombwa nyakubahwa Paul Kagame azihagurukira adufashe nk’uko bisanzwe, turamwizeye
Ese Imana yadufashije Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika akatuvuganira nk’uko ubushize yatabarije abarimu n’abaganga …
Ndibuka cyera muri za 2000 hashyirwaho itegeko ryo kujya babamba umunyamakuru wakoze ikosa agatandukira ariko Nyakubahwa Paul Kagame icyo gihe yabamaganiye kure ababwira ko “Umutimanama we utamurekurira kutubamba” ! Twari dushize!
Ubu baba baratumanitse iyo (Paul Kagame ) ataza kureba kure kandi hari ubwo wanasanga abakatuvugiye ibukuru uyu munsi ari nabo baduciraga urwa Pirato ngo tubambwe muri cyo gihe ( nta gihamya mbifitiye).
Usanga nyine ubushobozi bubonetse n’ibindi byagenda neza ntakabuza .
Ibi kandi mu mbumbe imwe byatuma imbaraga zashyirwa hamwe zishobora kuburizamo ibihuha byandikwa n’abasebya u Rwanda n’abaruvuga uko rutari kandi bikabera igihe nyacyo kuko abasebanya bo ntibagoheka.
Muze natwe twibaze nk’umuntu ashatse kuvuguruza igihuha ariko inkuru ye ikazaza mu byumweru 2 icyo gihuha gitambutse !
Birumvukana ko iyo nkuru yaza isanga wawundi uvuga ibitaribyo yaramaze guhindanya benshi cyane .
Ndakangurira abanyamakuru bagenzi banjye kandi bimitse umuco w’ubunebwe batarira Amakuru kuri za mudasobwa n’imbugankoranyambaga gusa, gucika kuri iyo ngeso y’ubunebwe!
Ibi rwose nta gaciro biduhesha kuvuga tutagera ku rubuga n’isoko y’amakuru ntabwo byazoroha.
Niduhaguruke dusange abaturage twese nibo dukorera , tubasange mu mirima bahinga, tubasange Ku bikwa bubaka baduhe Amakuru tubahe ayandi !
Tubasange mu bikuyu baragiye, tubasange mu birori bateranye !
Tubasange iyo mu mahanga baharanira icyazamura isura nziza y’u Rwanda kandi tunabasangiza ibibera iwacu n’ahandi !
Muze kandi duhere impande n’impande duhuze ijwi tuvuge ibitagenda tunenge ariko tunashima ibyiza bigerwaho maze murebe ko uyu mwuga utaba nka paradizo.
Gusa nta gihindutse uko ibintu bihagaze none mu myaka 5 iri imbere mwazasanga ibibanza byahozemo ibitangazamakuru bisigaye bicururizwamo amakara !
Ibi ubirebera Ku bitangazamakuru bikomeje gufunga imiryango ibindi ugasanga imbuga za internet zabyo zarahumye burundu .
“Imana Itabare umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda ukure ujya mbere aho gushonga ushira nk’isabune ya Tembo”!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yanditswe na Eugene David/Bwiza.com


