Leopold Munyakazi ukekwaho ibyaha bya jenoside yoherejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje mu Rwanda Leopold Munyeshyaka ngo aburanishwe ku byaha akekwaho ko yakoze muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba ateganyijwe kugera ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa gatatu 28 Nzeri 2016.
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard muhumuza yatangaje ko Munyakazi ufatwa nka ruharwa mu gushyira mu bikorwa jenoside, ashyikirizwa ubutegetsi bw’u Rwanda. yagize ati, “Nkurikije amakuru mfite, ateganyijwe kugera hano I Kigali ejo (Uyu munsi)”. Yakomeje avuga ko nta byinshi yabitangazaho.
Ibi bikozwe nyuma y’aho komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG) yasabye kenshi igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika ko yakoherezwa agakurikiranwa ku ruhare rwe muri jenoside yahitanye miliyoni irenga y’abatutsi.
Umunyamabanga wa kimisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Dr. Jean Damascene Bizimana yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko koherezwa kwe ari intambwe nziza itewe. Yakomeje avuga ko kuba muri Nzeri 2015 iyi komisiyo yarasabye leta y’ Amerika iyoherezwa rye, ari imwe mu mpamvu itumye bamwohereza.
“Iyi ishobora kuba ari impamvu yo koherezwa kwe kandi turabyishimiye. Guverinoma y’Amerika ni iyo gushimirwa cyane ko atari ubwa mbere yohereza abanyabyaha, kuko yohereje Jean Marie Vianney Mudahinyuka, bataziraga Zuzu ufungiye hano”.
Dr. Bizimana yakomeje avuga ko Munyakazi yatangiye gutegura no gukwirakwiza amagambo y’urwango yikoma abatutsi mu 1990 na 1994, akagira uruhare rukomeye muri jenoside mu isantire y’ubucuruzi ya Kayenzi iherereye mu karere ka Muhanga.
Munyakazi wigeze kuyobora urugaga rw’abacuruzi rwa CESTRAR akaba n’umwarimu muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, yatawe muri yombi umwaka ushize n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika; nubwo agifatwa bitasobanuwe niba azoherezwa mu Rwanda cyangwa akaburanira muri Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *