Leta y’u Rwanda yahaye impunzi uburenganzira bwo kugira icyo zikora mu rwego rwo kuzorohereza ntizitegereze imfashanyo zihabwa ahubwo zikajya zizigezwaho nazo ubwazo hari icyo zakoze kiziteza imbere.
Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga umushinga w’imyaka 4 ugamije guha impunzi ziri mu Rwanda amahirwe yo gukora ibikorwa biziteza imbere.

Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura n’impunzi, Mukantabana Seraphine, asobanura ko iki cyemezo kinaha impunzi umwanya wo kugaragaza icyo zishoboye.
Yagize ati:”Niba tuvuga duti, Umunyarwanda nazamuke, n’umuntu wese w’umuturarwanda nazamuke, ntabwo ari ukuvuga ngo impunzi zose zari zihari twazigize abenegihugu”.
Yakomeje avuga ko ari umwanya wo kugaragaza icyo zishoboye, ati: “impunzi zihari zibaye open kuri opportunities zihari no kugirango ingufu zibarimo, ubwenge bubarimo, ubuhanzi bubarimo be kubipfusha ubusa mu nkambi”.
Saber Azamu, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda avuga ko uko imyaka ihita umubare w’impunzi ugenda wiyongera ku isi, bityo ko gufata ingamba nk’izi ari igisubizo cyiza. Anashima icyerekezo u Rwanda rufite mu guha agaciro impunzi.
Ati: “Uyu munsi dufite impunzi miliyoni 64, kuva mu kwezi kwa 6 kugeza ubu abantu miliyoni 4 bakuwe mu byabo n’intambara, bitewe n’ubu bwiyongere ntabwo twabashobora, ibihugu byiteguye kuzifasha, kuziha akazi binazifasha kuzamuka mu rwego rw’imibereho n’ubukungu…, ntetekereza ko Leta y’u Rwanda yagize umugambi mwiza mu kerekezo kiza, ndashimira Guverinoma y’u Rwanda”.
Ubu mu Rwanda habarizwa impunzi zisaga ibihumbi 164, zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


