img-20201217-wa0030.jpg

Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi basabwe imbaraga mu kongera ubwinshi n’ubwiza bwacyo

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOTHEVIGI mu karere ka Nyamasheke bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura bishimira ko uruganda rwabo ruri mu nganda 4 mu gihugu igiciro cy’icyayi cyazamutse muri 18 zihabarizwa kuko izindi cyaguye, barasabwa kutirara, bakarushaho kuzamura ubwinshi n’ubwiza bwacyo kuko bitaragera ku rwego rushimishije kandi biri mu bishobora gutuma badasubira inyuma mu rwego rw’ifaranga.

Barabisabwa nyuma y’aho na bo hari amafaranga menshi bakurwaho bitewe n’icyayi kitarageza ku bwiza bwifuzwa ku rwego mpuzamahanga nubwo ngo agenda agabanuka uko bagenda bigishwa kugikunda no kugikorera neza,umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura Nahayo Philippe agasanga hari byinshi bikwiye gukomeza gukorwa ngo ubu bwiza buboneke.

Ati: “Nk’uko babyivugira,hari amafaranga menshi batakazaga mu minsi ishize icyayi cyabaye kibi,kitari ku rugero rw’ubwiza bwifuzwa ariko aragenda agabanuka uko barushaho gusobanukirwa uburyo bwo kurushaho kucyitaho,ariko nubwo dushima intambwe iterwa hari aho bataragera, kuko niba nk’uyu mwaka twarifuzaga ubwiza buri ku kigero cya 65%,utaha twagejeje kuri 67% bivuze ngo amababi y’icyayi agomba kuza mu ruganda akemerwa ni afite ubwiza buri kuri 67%,kandi urebye abenshi bari kuri 64% ntibaragera ku rwego dushaka.’’

Avuga ko iyo ubwiza butameze neza ku isoko mpuzamahanga biba intandaro y’igwa ry’igiciro, akanavuga ko muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi na byo byagize ingaruka ku biciro no mu bucuruzi muri rusange, gusa ngo igishimishije kikaba ko icyayi cyabo cyakomeje kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga nticyamanura igiciro nk’uko byagendekeye ibindi byinshi mu gihugu, bigaterwa n’imbaraga zakoreshejwe ngo bigerweho,gusa ngo banakomeje gukomwa mu nkokora n’ubwinshi budashimishije kuko bakiri kuri toni 7 gusa kuri hegitari mu gihe hari izindi nganda abahinzi bayingayinga muri toni 10.

Ati: “Icyayi ni kimwe mu bigize ubukungu bw’igihugu, turabasaba kugikunda no kugikorera neza,guterera ifumbire ku gihe no gusoromera igihe kandi neza kugira ngo nubwo abaguzi batatugurira uko tubyifuza ariko ubwiza n’ubwinshi bishimishije ayo umuhinzi acyura ntiyajya hasi.’’

Simparingabo Anaclet ugihinga muri COOPTHEVIGI avuga ko nubwo ashobora kubona arenze 1,200,000 buri kwezi muri hegitari zirenga 15 z’icyayi afite, iyo ubwiza bwagabanutse ahahombera ntarenze miliyoni.

Ati: “Kuburura ubwiza hari igihe bimpombya kuko hari ukwezi nshobora kuburamo arenga 200,000 kubera icyo kibazo kandi gutakaza ubwiza bw’icyayi biterwa n’uko kiba cyasoromwe nabi kubera ubumenyi buke bwa bamwe mu basoromyi dukoresha bikaduhombya,nari kubona nka 1.200.000 nkabona miliyoni yonyine, ariko nyuma y’inama tugiriwe tugiye kurushaho kubikurikirana cyane.’’

Nyiraneza Brigitte na we ugihinga muri COOPTHEVIGI, ati: “Biracyari ikibazo kuko hari icyayi cyinshi kidasoromwa neza kubera kubura abasoromyi babizobereyemo ubwiza bukabura kandi wa musoromyi we aye akayacyura hagahomba umuhinzi,gusa tugenda tubikuramo amasomo atuma turushaho kubihagurukira.’’

Umuyobozi wa COOPTHE Mwaga-Gisakura, Kayiranga Eleuthère avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora kubuza icyayi ubwiza bwifuzwa zirimo imiterere y’ikirere nk’imvura nyinshi cyangwa izuba ryacanye,byose bikacyangiza, abasoromyi baba batabizi neza, n’ibindi, ibyo byose ngo bigiye gukurikiranwa.

img-20201217-wa0030.jpg Kayiranva uyoboye COOPTHE Mwanga-Gisakura

Ati: “Hari amafaranga twagiye dutakaza kubera izo mpamvu kandi yaratubabaje ariko mu nama z’inteko rusange mu makoperative yacu twabiganiriyeho tunabifatira umwanzuro ko tugiye kongera ubuso buhingwaho icyayi, ubwiza na bwo tukabuharanira mu buryo bwifuzwa, nubwo iki cyorezo cya COVID-19 kidukoma mu nkokora ntituzacika intege.’’

Akarere ka Nyamasheke nk’uko ubuyobozi bwako bubivuga,ngo icyayi ni kimwe mu bizamura ubukungu bw’abagihinga kandi ubuhinzi bwacyo buragenda bwaguka n’inganda zigitunganya ziyongera, Uwimana Marie Ange ushinzwe ibikorwa byose by’icyayi muri NAEB akavuga ko hari byinshi biri gukorwa ngo ibikorerwa abahinzi bacyo bijyane koko n’impinduka mu iterambere ryabo n’izamuka ry’igiciro cyacyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *