Nyuma yo gufatira ibihano Gén Kanyama muri Kemena, ubu Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gufatira ibihano abasirikare babiri ba Congo bashinjwa guhohotera abaturage.
Abo basirikare babiri ni Gen Gabriel Amisi Kumba na John Numbi Banza Tambo, ubu bakaba batemerewe gukandagiza ikirenge muri USA cyangwa kuba bagira igikorwa na kimwe bahakorera.

John Smith, umuyobozi mukuru wa OFAC, urwego rwafatiye aba basirikare ibihano, yatangaje ko bambuwe uburenganzira n’ubundi bushobozi muri politiki kubera ibyaha bashinjwa byo guhungabanya umutekano mu karere.
Nk’uko bitangazwa na voaafrique, Gén. Amisi Kumba ashinjwa kuyobora no guha amabwiriza abasirikare bahungabanyije umutekano w’abigaragambyaga i Kinshasa, aba basirikare bakaba barakoresheje imbaraga bahabwa na Leta mu kubahohotera, ibyo bikaba byarabaye muri Mutarama 2015.
Gén. John Numbi we ashinjwa iterabwoba no gucecekesha abaturage mu matora yabaye mu kwezi kwa 3, agamije guha amahirwe abakandida b’ishyaka rya Kabila riri ku butegetsi.
Akaba ashinjwa kwica abakandida 2 bari bari mu yandi mashyaka basabwe kuvanamo kandidature zabo ariko bakabyanga.
“Group Enough project”, umushinga uharanira amahoro n’ubutabera muri Afurika washimye iki cyemezo cyafashwe na Leta ya Amerika by’umwihariko ko yo n’umuryango w’Ibihugu by’Uburayi bikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya iterabwoba, ibyaha by’intambara ndetse no kugundira ubutegetsi muri RDC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


