Mu gihe mu minsi mike ishize, ubwo Zari yizihizaga isabukuru ye y’amavuko arikumwe na Diamond ndetse n’umukobwa wabo ku kirwa cya Zanzibar, haravugwa urunturuntu hagati ye na Nyirabukwe kimwe na muramukaziwe nyuma yo kutamwifuriza isabukuru nziza ahubwo bakayifuriza Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond.

Ibi bibaye nyuma y’uko nyina wa Diamond ndetse na mushiki we bandika ku rubuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu bifuriza Wema isabukuru nziza n’andi magambo meza aryoheye amatwi, nyamara ubwo Zari yizihizaga isabukuru aba bombi ngo bararuciye bararumira.
nyina wa Diamond yagize ati”Wema Sepetu mukobwa mwiza isabukuru nziza Imana ikongerere iminsi yo kubaho kandi icyo uzajya uyisaba ijye ikiguha”. Ibyo kandi byashimangiwe na Esma Platnumz mushiki wa Diamond aho yavuze ko bazakomeza gukunda wema no kumuba hafi.
Mu buryo buziguye, ibi ngo bisobanuye ko umuryango w’uyu muhanzi ushobora kuba utiyumvamo umugore w’umuhungu wabo, ahubwo bakaba bikundira Wema, ibintu byakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru ko atabakora ku mutima.
Ghafla ivuga ko izi sabukuru z’aba bombi zagaragaje isura y’uburyo uyu muryango wishimira Sepetu by’agatangaza, ku buryo n’abandi bantu babakurikiranira hafi byaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu buzima busanzwe, bavuga ko baba babanye na Zari bya nyirarureshwa.
Mu nkuru iherutse gushyirwa hanze n’ikinyamakuru Uganda showbiz, giherutse gutangaza ko na Diamond ashobora kuba akiyumvamo Wema Sepetu hashingiwe ku kavideo uyu musore yashyize hanze Wema arimo kuririmba indirimbo “Salome” uyu muhanzi aherutse gusohora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


