Ambasaderi wa Zimbabwe muri Afurika y’epfo Isaac Moyo yakuriye inzira ku murima abanyazimbabwe bakomeje kwirara mu mihanda bigaragambya kubera ikibazo cy’ubukungu gikomeje kuba agatereranzamba muri iki gihugu ko ntacyo bazageraho, ko amatora yonyine ari yo yonyine yahindura ubutegetsi.
Ambasaderi Moyo yabitangaje mu nama yahuje inzego za leta ya Zimbabwe n’abaturage bayo batuye mu gihugu cy’Afurika y’epfo, ikaba yari igamije kwigira hamwe ku ruhare rwa diyasipora mu iterambere ry’amajyepfo y’afurika.
Ambasaderi Moyo yakomeje avuga ko guverinoma igifite imbaraga kandi izagumya kubayobora. Yasubiyemo amagambo yavuzwe na perezida ko impinduramatwara zabaye mu bihugu by’abarabu zitazaba muri Zimbabwe.
Perezida Mugabe yari yabwiye televiziyo ya leta ko Abarabu babitewe n’abanyamerika. Yagize ati, “Batekerezako inkundura yo kuvana ku butegetsi abaperezida yabaye mu bihugu by’abarabu igiye no kuba muri iki gihugu ariko mubabwire ko bitazashoboka hano. Bari kurwana kubera Abanyamerika”.
Imyigaragambyo yakomeje kwibasira iki gihugu, bamwe bakigaragambya bamaga ibibazo by’ubukungu bikomeje kuba agatereranzamba bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere; abandi bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bakigaragambya basaba impinduka mu buyobozi.
Iri tsinda ry’abaturage bishyize hamwe bajya mu mihanda bamagana umugambi wa guverinoma wo gusyiraho impapuro mvunjwafaranga mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu. Abandi bakigaragambya bitwaje imbuga nkorambaga bayobowe n’umupasiteri Ewan Mawarire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


