img-20201222-wa0036.jpg

Rusizi: Umwana w’imyaka 7 yasanzwe mu kirombe cy’amabuye, yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka 7 y’amavuko, wigaga mu wa kabiri ku ishuri ribanza rya Rusunyu mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, yasanzwe mu kirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka yapfuye, iwabo bakaba bamuherukaga ku wa 21 Ukuboza bamutumye kuvoma muri icyo kirombe, bongeye kumubona ari umurambo.

Amakuru Bwiza.com yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kangazi muri uyu murenge byabereyemo, Nyirandorimana Laurence, ngo uyu mwana ababyeyi be bamutumye kuvoma amazi muri icyo kirombe kiri mu muduguu wa Rusunyu muri aka kagari saa yine z’igitondo zo ku wa 21 Ukuboza, bigera saa munani z’amanywa ataraza bagira ngo yabanje gukina n’abandi baba,bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba batamubona bagira amakenga babwira abaturanyi babafasha ku mushakisha, umurambo we baza kuwubona muri icyo kirombe saa moya z’ijoro.

Ati: “Saa moya z’ijoro ni bwo umurambo we wabonetse,yari yagiye kuvoma atumwe n’iwabo muri icyo kirombe kuko kibamo amazi mabi avomwa n’abaturage bakoropa inzu,bamesa imyenda cyangwa bayubakisha, kikaba cyaragombaga kuba cyarasibwe na rwiyemezamirimo wahacukuraga ariko ntagisibe, bigeze nijoro bataramubona bashakishije bamusangamo yamaze gupfa.’’

img-20201222-wa0036.jpg Ni aha uyu mwana yari yagiye kuvoma

Bamwe mu baturiye ibi birombe bigera kuri 3 bicukurwamo aya mabuye, babwiye Bwiza.com ko biri hagati mu mazu y’abaturage, bikanegera santere y’ubucuruzi ya Rusunyu n’umuhanda uhujujwe w’igitaka ugana ku Nkombo,agasoko abaturage bahahiramo kakaba hejuru y’icyo cyaguyemo uwo mwana, bakaba barasabye igihe kirekire ko byasibwa cyangwa ababicukura bakimura abaturage ariko ntibikorwe.

Umwe ati: “Twagize impungenge kuva kera ko hazagwamo abana bacu ndetse n’abantu bakuru dusaba ko ibyo bamaze gucukura byasibwa cyangwa ababituriye bagahabwa ingurane bakimurwa turategereza turaheba none dore bitangiye kutwicira abana. Turasaba ko ababyeyi buriya mwana bahabwa impozamarira bakanahita babisiba cyangwa bakimura abaturage nta yandi mananiza kuko ntitwakomeza guhekera biriya byobo bitagize n’icyo bitumariye.’’

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uriya murenge Nsabimana Kazungu Alexis ntiyafata telefoni ye igendanwa, umwe mu bakozi bawo ayibwira ko uwahacukuraga yandikiwe ngo asibe icyo cyobo ntiyabikora.

Ati: “Rwiyemezamirimo uhacukura ayo mabuye yandikiwe n’umurenge ngo asibe kiriya cyobo kubera ingorane natwe twabonaga giteza kugeza n’ubu ntiyigeze agisiba,turumva ari we wakwirengera ingaruka. Umwana kugeza ubu ntiharamenyekana uburyo yaguyemo,ntibizwi niba hari n’undi muntu bari bajyanye kuvoma,ashobora kuba yaranyereye ku bibuye bihari agahita arohama muri ayo mazi, ni byo ubuyobozi bugikurikirana.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *