Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka hagati ta 35 na 38 wasanzwe mu mufuka usanzwe utwarwamo imyaka, ubonwa mu nkengero z’ikiyaga cya kivu, mu mazi, mu mudugudu wa Karambo ,akagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, munsi y’umuhanda wa Hoteli des chutes hafi y’umupaka wa Rusizi ya 1.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umwe mu bahageze mbere, yavuze ko ngo mu ma saa moya n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 23 Ukuboza, abashumba barimo bahira ubwatsi bw’amatungo babonye ikintu gifunze mu mufuka bagira ngo ni nk’abacuruzi ba magendu bahataye imari bikanze abashinzwe umutekano, bagiye kureba bahambuye basanga ari umuntu bahita batabaza inkeragutabara zikorera hafi aho ku mupaka w’u Rwanda na RDC,abaturage,inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi na zo zihita zihurura mbere y’uko RIB ihagera ngo ijyane umurambo mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.
Ati’’ Bagiye bagira ngo ni imari ishyushye babonye yahatawe n’abacuruzi ba magendu bikanze abashinzwe umutekano,bahageze batungurwa no kubona ari umurambo w’umuntu wari ufungiyemo ni ko guhita batabaza inkeragutabara zari hafi aho, inzego z’umutekano,iz’ubuyobozi n’abaturage bahita bahagera mbere y’uko RIB ihagera igatangira iperereza,igahita ijyana umurambo mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, kugeza ubu ntituzi abamwishe umurambo bakawuta hariya, nta kindi twabimenyeho.’’
Umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyangugu, Mukazayire Bibiane, yemereye Bwiza.com aya makuru,avuga ko nubwo amakuru nyayo atangwa na RIB nyuma y’iperereza na muganga uza kuba yamusuzumye hakamenyekana uwo ari we n’uburyo byamugendekeye ariko igikekwa cyane ni uko yaba yishwe.
Ati’’ Twamusanze ku nkombe z’ikivu ariko mu mazi hariya munsi ya Hoteli des Chutes, nta kindi twamenye kuko hari hategerjwe RiB ngo itangire iperereza,aho iziye umurambo uhita ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma,dutegereje natwe amakuru ngo tumenye ari uwa he, yishwe ate kugira ngo agezwe hariya kuko igikekwa cyo ni uko yaba yishwe agashyirwa muri uriya mufuka abamwishe bakawuhambira neza bakamuta hariya.’’
Bibaye hashize umunsi umwe gusa mu murenge wa Nkanka muri aka karere, mu kirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka cyaretsemo amazi, na ho hatoraguwe umurambo w’umwana w’imyaka 7 wigaga mu wa 2 ku ishuri ribanza rya Rusunyu,urupfu rwe rukaba rukiri urujijo,aho bamwe bakeka ko yanyereye ku mabuye ahari akagwa mu mazi akabura umutabara akarinda apfa, hakaba n’abavuga ko yaba yarajugwemo n’abantu kugeza ubu bataramenyekana, izi mfu zombi zikaba zikibereye urujijo abaturage.
Bwiza.com yagerageje kubaza amakuru arambuye umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ntiyafata telefoni ye igendanwa n’ubutumwa bugufi yamwoherereje ntiburasubiza.


