Goma: Umukinnyi w’ikipe ya FC Kunafazi yapfiriye mu kibuga

Sangiza iyi nkuru

Abakunzi ba ruhago muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umukinnyi w’ikipe ya FC Kunafazi, Paulin Kalonda, wapfiriye mu kibuga kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita mu mukino waberaga kuri stade de l’unité i Goma.

Ibi byabaye ku munota wa 75 w’umukino, ubwo ikipe uyu mukinnyi wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo yari iri gukina n’ikipe ya OC Alia Sport, akagira atya akitura hasi nta muntu umukozeho akaraba.

Nk’uko bitangazwa na voiceofcongo.net, uyu mukinnyi yahise yihutanwa ku Bitaro by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru I Goma, aho urupfu rwe rwatangarijwe akihagera.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (LIFNOKI), rikaba ryatangaje umunsi utarangwamo umupira w’amaguru (journée sans ballon) mu ntara yose kuri uyu wa Kane, itariki 24 Ukuboza mu rwego rwo kunamira uyu mukinnyi wapfuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *