39155hr_-592x296-1570455091.jpg

Col Kapend wahamijwe uruhare mu iyicwa rya LD Kabila arasabirwa imbabazi za perezida

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Ishyirahamwe Nyafurika riharanira Kurinda Uburenganzira bwa Muntu (ASADHO), Jean Claude Katende, arasabira imbabazi za perezida Tshisekedi, Col. Eddy Kapend na bagenzi be bamaze imyaka hafi 20 bafunze bazira kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Laurent Desire Kabila.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Jean Claude Katende yasabye imbabazi z’umukuru w’igihugu kuri Eddy Kapend na bagenzi be bafunganye muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka. Yongeyeho ko aba bantu bazize akarengane.

Ati “Ndongera gutakamba kugirango Perezida Felix ahe imbabazi za perezida, mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, Eddy Kapend n’abasangirangendo be. Umwaka utaha, bazuzuza imyaka 20 muri gereza. Birakabije ku bantu bahamijwe ibyaha mu rubanza rubogamye.”

Nk’uko tubikesa Voice of Congo, uyu yibukije ko ASADHO yigeze gutanga ubusabe nk’ubu bwo guha imbabazi za perezida Kapend na bagenzi ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 59 igihugu kimaze kigenga mu ibaruwa yandikiwe umukuru w’igihugu.

Eddy Kapend ni muntu ki?

Wikipedia ivuga ko Eddy Kapend Irung wavukiye muri Katanga mu 1960, yari Colonel mu gisirikare cya Congo wagize uruhare mu iyicwa rya Laurent Desire Kabila mu 2001 kandi yari mubyara we.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Philosophie n’indi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Lubumbashi, kandi yabaye mu buyobozi bw’igihugu mu butegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

Amashuri ya gisirikare yayigiye muri Angola, aza kwiyegereza ishyaka ‘Union des fédéralistes et des républicains indépendants (UFERI) ryashinzwe n’Abanyakatanga mu myaka ya za 90 nyuma y’uko Mobutu yemeye politiki y’amashyaka menshi.

Bitewe n’umubano yari afitanye n’igihugu cya Angola yizemo, bivugwa ko Col Kapend yabashije gutabara Kabila ubwo Ingabo z’u Rwanda zateraga Kinshasa muri Kanama 1998 akahamusohora bigatuma arushaho kumugirira icyizere.

Iki cyizere cyanatumye L D Kabila yirukana umuhungu we, Joseph Kabila, ku buyobozi bw’ingabo aba ari we amusimbuza ku itariki 20 Ukwakira 1998, bituma aba umuntu wa hafi cyane wa perezida.

Ku itariki ya 16 Mutarama 2001, Eddy Kapend yaje gusanga Laurent Desire Kabila yishwe n’uwitwa Rashidi Mizele, wari umurinzi we, wahise wicwa n’abasirikare bagenzi be. Afatanyije na Gen. Yav Nawej Jean, Col Kapend yahise yihutira gushyira Joseph Kabila mu ntebe y’umukuru w’igihugu ngo asimbure se.

Ku itariki ya 24 Gashyantare ariko, Eddy Kapend yatawe muri yombi afungirwa ahantu hatazwi, hatangira iperereza ngo hamenyekane uruhare rwe mu iyicwa rya LD Kabila. Yashinjwe kuba yarahise yica uwakoze ubwicanyi, guhisha imbunda yakoreshejwe icyaha no kugerageza gufata ubutegetsi.

39155hr_-592x296-1570455091.jpg

Kapend ariko, yavuze ko uwakoze ubwicanyi yiyahuye, ariko mu rubanza rwe urukiko rwa gisirikare mu 2001 rumuhamya icyaha rumukatira igihano cy’urupfu ariko kitigeze gishyirwa mu bikorwa ahubwo ubusabe bwo kumurekura bukomeza kwiyongera.

Muri Nyakanga muri uyu mwaka wa 2020, ubu busabe butandukanye bwatumye Perezida Tshisekedi, nyuma yo kubijyaho inama n’uwo yasimbuye, Joseph Kabila, agira uruhare mu gukuraho iki gihano cy’urupfu gisimbuzwa igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *