
Muri Kanama uyu mwaka hasakaye amakuru y’ibura ry’umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Sana Radiyo John Ndabarasa. Inzego zitandukanye zagize icyo zibivugaho na bamwe mu bagize umuryango we bagaragaza impungenge batewe no kubura k’umuvandimwe wabo bamwe bakanavuga ko afungiwe ahantu hatazwi n’inzego z’umutekano nubwo nta gihamya byose byari ugukekeranya.
Umuryango we ukimara kumubura wabimenyesheje urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), narwo rwihutira kubimenyesha urwego rwa polisi rwari rushinzwe ubugenacyaha rwa CID ubu rwamaze kwimurirwa muri minisiteri y’ubutabera rugahindurirwa izina rukitwa RIB.
Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Human Rights Watch yasohotse ejo kuwa 29 Nzeri 2016 yagarutse ku kubura kwa John Ndabarasa, ivuga ko bitaramenyekana niba Ndabarasa yarabuze kubera impamvu z’akazi k’itangazamakuru yakoraga.
Bamwe mu bakoranaga hafi na Ndabarasa babonye ubutumwa bubamenyesha ko Ndabarasa yagiye hanze y’igihugu. Kagame Manzi Justin wahawe kuyobora Sana Radio nyuma y’aho Ndabarasa aburiwe irengero yatangarije izubarirashe ko kuwa 8 Kanama yaje mu kiganiro abura Ndabarasa agikora wenyine bukeye Ndabarasa amuhamagara amusaba kumusanga kwa Rubangura ngo aramukeneye mu buryo bwihutirwa.
Manzi yakomeje avuga ko atashoboye gusanga Ndabarasa kwa Rubangura kubera akazi kenshi yari afite bumvikana ko baza kubonana nimugoroba, nimugoroba yakira ubutumwa bwa Ndabarasa amumenyesha ko yagiye i Kampala.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura rwa RMC ari narwo rwagejeje iki ikibazo kuri polisi nyuma yo kukigezwaho n’umuryango wa Ndabarasa, Bwana Mugisha Emmanuel avuga ko nyuma yo kubigeza kuri polisi nta yandi makuru bafite, na Ndabarasa atarongera kuboneka.
Mu kiganiro Mugisha yagiranye na Bwiza.com yagize ati, “Umuryango we watugejejeho ubutumwa ko yabuze twe tubijyamo mu rwego rwo kumenyesha polisi ngo ikore iperereza mu gushaka kumenya uko bihagaze”.

Abajijwe niba polisi ntacyo irabasubiza niba Ndabarasa yarabonetse cyangwa ataraboneka, yagize ati, “Ntabwo dusa nk’aho twongeye kubabaza cyane, nubwo ari nanjye wabamenyesheje icyo kibazo; mu nshingano polisi ifite harimo umutekano w’abanyarwanda; iyo wabamenyesheje nta mpamvu yo gukurikirana kuko baba bakora ibyo basabwa gukora”.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko itigeze ibona ikirego cy’umuryango wa John Ndabarasa. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Chief Superitendent Celestin Twahirwa Celestin yatangarije Bwiza.com ko nta kirego cy’umuryango we azi cyagejejwe kuri polisi ngo hakurikirane ibura ry’umuntu wabo.
CSP Twahirwa yagize ati, “Nta kirego ndabona niba baranagitanze…Kireka umuryango we utwegereye ukatubwira uti twabuze umuntu, ahubwo umuryango we niba ufite ikibazo nibegere polisi ibafashe gukurikira no gushaka uwo muntu”. Yakomeje avuga ko niba n’ikirego cyaratanzwe atabizi kuko ataravugana n’umuryango wa Ndabarasa.
Abakoranaga na John Ndabarasa kuri Sana Radio kimwe n’abo mu muryango we, bavuga ko baheruka kumuvugisha mbere ya tariki 7 Kanama 2016 kuva ubwo na telefone ye ikaba itariho kandi batazi aho aherereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


