Francis Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abatuye akarere ka Rubavu gukora nk’uko babivuga mu kivugo cyabo cy ‘’Inganji” bakanarangwa n’umuvuduko no mu kwesa imihigo, nyuma yo gusubira inyuma mu mihigo 2015/2016.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa 28 Nzeri 2016 ubwo yabasuraga ari kunmwe na Minisitiri w’Ingabo General James Kabare akaba n’imboni y’Akarere ka Rubavu mu biganiro bagiranye n’ibyiciro bitandukanye nyuma y’uko aka karere kaje ku mwanya wa 21 mu mihigo y’umwaka ushize wa 2015-2016 abasaba kubyaza umusaruro amahirwe menshi aka karere gafite .
Nk’uko yabivuze ubwo yaganira n’abakozi b’akarere ndetse akabisubiramo aganira n’abacuruzi ndetse n’abavuga rikumvikana mu mujyi wa Rubavu ngo uyu mujyi n’inzu yabo bwite bakwiye kwiyubakira by’umwihariko bazirikana ikivugo cyabo nk’Inganji.
Yagize ati:’’ Sinzi niba njyewe mbibona bitandukanye n’uko mubibona wenda kubera ko ntahaba, wasanga mwebwe muzi ko muri mu muvuduko w’iterambere nk’uko ikivugo cyanyu kibivuga. Koko se muri mu muvuduko w’iterambere? Niba rero mubona ko atariko biri, nimuhuze imbaraga muharanire kuba abambere kandi ibikenewe byose murabifite.’’
Aha yagaragaje ko Akarere ka Rubavu kari kwisonga mu kugira amahirwe menshi utundi turere twifuza harimo by’umwihariko ubuhahirane n’umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo ndetse n’imiterere yako asaba abagatuye bose kukihutisha mu iterambere ndetse bakanashishikariza abashoramari b’ahandi kuhagana.
Aha yanabibukije ko nib abo batabona amahirwe aka karere kabo gafite, abashoramari b’ahandi bob amaze kuyatera imboni abasaba kuzihanganira kuba abapagasi iwabo mu gihe ibyo bitesheje gukora abandi bazaba babigeze kure.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’akarere, ku ruhande rw’abaturage bagaragaza ko habayeho kudakorera hamwe mu kwesa imihigo aho wasangaga hari n’abatayizi bakemeza ko binyuze mu mikoranire inoze yabo ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bizeye kuzagira umwanya mwiza mu mihigo y’uyu mwaka.
Mbanjimbere Faustin, umucuruzi ukorera mu mujyi wa Rubavu yagize ati :’’Habayeho kurangara nicyo cyatumye dusubira inyuma mu kwesa imihigo y’umwaka ushize. Ubu rero icyo tugiye gukora ni ukwegerana hagati y’inzego zose hanyuma tukarebera hamwe igikwiye gukorwa kandi twese tukayigira mo uruhare rugaragara.’’
Akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa 21 mu mihigo y’umwaka ushize wa 2015-2016 mu gihe mu mihigo y’umwaka wari wabanje wa 2014-2015 kari kabaye aka 15 bivuga ko ubu karasubiye inyuma ho imyanya itandatu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


