Ubuyobozi bw’umujyi wa Paris mu Bufaransa, bwemeje ko mu mwaka utaha buzubaka agace kazajya gahuriramo abashaka kwidagadura bambaye ubusa.
Nk’uko bitangazwa na AFP, ngo ako gace kazaba kwitwa Bois de Boulogne cyangwa Bois de Vincennes, hakazajya hahurira abantu benshi bagamije kwishimisha dore ko mu muco w’Abafaransa ngo banezwezwa cyane no kwambara ubusa.
Muri uyu mujyi hari hasanzwe ahantu hamwe ho kogera mu ruhame, kuhogera bikaba byakorwaga inshuro 3 mu cyumweru, ibyo bikaba bitanyuraga abahagana ari nayo mpamvu bakomeje gusaba ko hakwagurwa cyangwa hagashakwa ahandi hanini bakogera buri munsi.
Denis Porquet, uhagarariye ikipe y’abakunda kwidagadura bambaye ubusa, yatangaje ko benshi bajya gushaka aho bidagadura boga bambaye ubusa bikabatwara amafaranga menshi, bityo bakaba bumva ko Leta nishyiraho ahantu hanini bizabafasha.
Kwambara ubusa mu ruhame bihanishwa amande y’amayero ahwanye n’ibihumbi 15, rimwe na rimwe uwabikoze akaba yanafungwa umwaka umwe, bitewe n’uburyo yabikozemo.

Gentille Kamikazi/Bwiza.com


