Gatsibo: Umweyo wa ba Gitifu uhitanye 3, hari n’abandi banugwanugwa

Sangiza iyi nkuru

Inkubiri yo kwegura kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ikomereje mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba, nk’uko bimenyerewe imvugo iracyari yayindi ko beguye ku mpamvu zabo bwite, minisiteri y’ubutegetsi bwigihugu iherutse kwemeza ko kwegura kw’aba gitifu ntacyo gutwaye.
Amakuru aturuka muri njyanama y’Akarere ka Gatsibo aravuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Rwimbogo, Nyagahanga ndetse n’uw’umurenge wa Gatsibo ngo baba bamaze kwegura ku mirimo yabo kandi ku mpamvu zabo bwite. aba kandi bari ngo bariyongeraho n’abanyamabanga babiri b’utugari twa Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi ndetse n’uw’akagali ka Matare mu murenge wa Rugarama.
[ad id=”44145″]
Aba bamaze kwegura ni Joseph Munyaburanga wayoboraga Umurenge wa Rwimbogo, Nyakana Oswald wayoboraga umurenge wa Gatsibo na Nkurunziza Peter wayoboraga umurenge wa Nyagahanga. abatuye muri bene iyi mirenge beguramo abayiyoboraga baba n’ubundi bamaze iminsi banugwanugwa ku buryo kugeza ubu muri Gatsibo ngo hari n’abandi bari kunugwanugwa ko bashobora nabo kwegura mu gihe cya vuba.
N’ubwo bwiza.com igishakisha kuvugisha Meya wa Gatsibo kuri aya makuru yo kwegura kw’aba bagabo, amakuru akunze gukurikira bene ubu bwegure akenshi aba avuga ko bene aba bayobozi baba hari ibyo batakoze neza bigatuma beguzwa ariko bagasabwa gutangaza ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Vincent Munyeshyaka gutangaza ko iyi minisiteri igiye gukurikirana bakareba niba nta makosa bene aba bayobozi baba basize bakoze.
Yagize ati “Ni ibintu tugiye gukora tugasuzuma niba nta kintu kidasanzwe cyabaye, hakabaho kureba niba nta kibazo kirimo.”
[ad id=”44145″]
N’ubwo Munyeshyaka avuga ibi ariko mugenzi we bakorana muri MINALOC we asanga kwegura kwa gitifu w’umurenge ntacyo bitwaye, ngo ikibazo ni uko hakwegura abakuru b’imidugudu, Ladislas Ngendahimana, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize ati “Abakuru b’imidugudu beguye ni bwo cyaba ikibazo kurusha kwegura kwa ba gitifu. Aho batandukanira ni uko ba gitifu ari abakozi bakora ibizamini, n’iyo bavuyeho bahita basimburwa n’abandi batekinisiye, ariko iyo uw’umudugudu avuyeho hagomba ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itegura amatora yo kuzuza inzego.”
Kugeza ubu abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge isaga 43 mu Rwanda hose bamaze kwegura kandi bose impamvu ni imwe (ku mpamvu ze bwite),
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene D. Marshall@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *