I Arusha muri Tanzania hari kubera inama iri kwigirwamo uko abaturage bakura inyungu mw’isoko rusange ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC. Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Ukwakira ikaba isoza imirimo yayo kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Ugushyingo 2016.
[ad id=”44145″]
Amasezerano yo gushyiraho isoko rusange hagati y’ibihugu bigize uyu muryango wa EAC yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu mu 2009 atangira gushyirwa mu bikorwa mu 2010.
Abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, FMI, bakaba basanga abaturage bakagombye kuba batangiye kurya ku musaruro w’ayo masezerano nyuma y’imyaka 6.
Aba bavuga ko byinshi biri mu nyandiko ariko kubishyira mu bikorwa bikaba bikomeje kuba ikibazo cyane cyane ku kijyanye n’ubwisanzure nta mbogamizi mu kujya gukorera mu gihugu ushatse cyangwa kuhakorera ibikorwa bitandukanye.
Aba basanzwe batanga inkunga ngo uyu mugambi uzajye mu bikorwa, bavuga ko bibabaje kubona hakiri byinshi byo gukora na cyane ko hakiri ibihugu nka Tanzania kigisaba visa yo kuhaba cyangwa uruhushya rwo kuhakorera bifite agaciro karenga 2,000$ mu myaka ibiri gusa, ahandi naho ugasanga hari ibibazo by’umutekano bituma nko hagati y’u Rwanda n’u Burundi urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bitoroherezwa.
[ad id=”44145″]
Umunyamabanga mukuru wa EAC wungirije, Hon. Jesca Eriyo, avuga ko nubwo hari inzitizi byinshi bimaze gukorwa mu masezerano agenga isoko rusange.
Jean Rigi, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa bya EAC mu Burundi avuga ko hakiri byinshi bikeneye gukurwa mu nzira kugirango abaturage batembere bajye kwiga, bashore ibicuruzwa byabo cyangwa bajye kuba aho biyumvamo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agasaba ababishinzwe ku mpande zose gushyira ingufu hamwe kugirango inzitizi zigaragara ziveho.
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko abayobora za banki nkuru mu bihugu 6 bigize EAC bavuga ko iyi nama yo kurebera hamwe aho inzira iganisha ku isoko rusange igeze yatanga icyerekezo cyo kugera ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe, ariko bakavuga ko inzira ikiri ndende.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



