U Rwanda rwakiriye inama nyafurika mu bya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Ukwakira 2016, u Rwanda rwakiriye inama Nyafurika ngarukamwaka y’iminsi 2, iyi nama ikaba ibaye ku nshuro ya 2, yiga ku mikoranire y’igisirikare mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika ndetse no ku yindi migabane nka Amerika.
[ad id=”44145″]
Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 100 barimo abahagarariye igisirikare mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika, igamije kongerera ubushobozi abasirikare mu rwego rwo kubakangurira gukora akazi kinyamwuga ndetse no kongerera ireme akazi kabo.
Mu muhango wo gutangiza iyi nama, umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda Maj. Gen. Jean Bosco Kazura ndetse na bagenzi be, basobanuye ko iyi nama ije kongerera imbaraga igisirikare ku mpande zombi kuko izigirwamo byinshi. Yagize ati : “ntabwo tuzungukiramo ubumenyi gusa, ahubwo tuzagira n’akanya ko guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi ku cyakorwa ngo dutere imbere ku rushaho, bizadufasha kurindira umutekano ibihugu byacu ndetse n’abaturage bacu muri rusange.”
[ad id=”44145”]
Yakomeje avuga ko iyi nama izafasha igisirikare cya Afurika gukorera hamwe mu kwicungira umutekano no kuzana amahoro.
Mu nama iheruka yari yabereye muri Amerika, basabye ko imbaraga nyinshi zashyirwa mu guhugura no kongerera ubushobozi igisirikare cyo ku mugabane wa Afurika.
Hagendewe ko murongo w’ibyigiwe mu nama y’umwaka washize, iyi nama ije gutsindagira imikoranire mu bya gisirikare kuri uyu mugabane, hatangwa amasomo atandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *