MINEDUC iravuga ko gukopera ntaho byamenera mu bihe by’ibizamini bya leta

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2016, abanyeshuri basoza amashuri abanza mu gihugu hose batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2016. Mu muhango wo gutangiza ibi bizami ku rwego rw’igihugu wabereye ku ishuri ribanza rya St Famille mu mugi wa Kigali, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ibijyanye no gukopera mu bizamini yahagurukiye kubirwanya n’aho byaba biteguye kubihana by’intangarugero.
Umuco wo gukopera kw’abanyeshuri no gukopezwa na bamwe mu barimu mu gihe cy’ ibizami bya leta wakunze kuvugwa mu bigo by’amashuri cyane cyane ibigo byo mu mugi wa Kigali; ari naho ubuyobozi bwa Minisiteri y’uburezi buvuga ko bufatanyije na polisi ziri kuri buri site y’ibizamini biteguye guhangana nabyo.
[ad id=”44145″]
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yatangaje ko ubutumwa bwatanzwe ari bwinshi bukangurira abanyeshuri n’abarimu kwirinda uyu muco udindiza iterambere ry’uburezi.

img_9159
Abanyeshuri babanzaga kwerekana ibyo binjiranye mbere yo kwinjira ahakorerwa ikizamini

Munyakazi Issac yagize ati, “Ibyo bavuga ko ari ugukopera cyangwa gukopeza biragoye ko byakorwa,…natanze ubutumwa bwihariye ku bijyanye no gukopera ndizera ko bitapfa gukorwa, dufatanyije na polisi twiyemeje ko ntabyabaho kandi n’uwo byagaragaraho yahanwa by’intangarugero”.
[ad id=”44145″]
Ku ruhande rw’abanyeshuri bagaragaza imyitwarire mibi no guta ishuri nyuma yo kuzuza amafishi abemerera kuzakora ibizami bya leta; Isaac Munyakazi atangaza ko hari ababujijwe gukora ibizami bagaragaje imwe muri iyo myitwarire; bakaba barasabwe kwitwara neza bakazahabwa amahirwe mu mwaka utaha w’ibizamini.
img_9169
Ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2016 mu mashuri abanza birakorwa iminsi itatu kuva kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2016 kugeza kuwa 3 Ugushyingo 2016; mu cyiciro cy’amashuri abanza abazitabira ibizamini bakaba ari 194,679, ugereranyije umwaka ushize wa 2015 bari 168 ,290 bakaba bariyongereye ku kigero cya 16%.
img_9167
Mu bindi by’iciro by’amashuri biteganyijwe ko mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange ibizamini bizatangira ku itariki ya 09/11/2016 kugeza kuya 16/11/2016. Mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye ibizamini bizakorwa guhera 09/11/2016 kugeza kuya 18/11/2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *