Impungenge zivanze n’ubwoba bikomeje kwiyongera hibazwa irengero ry’umugore wa perezida wa Koreya ya Ruguru ngo umaze amezi agera kuri arindwi atagaragara mu ruhame. Impungenge zikaba ziterwa no kuba perezida Kim Jong Un adatinya kwivugana abantu bo mu muryango we batumva ibintu kimwe cyangwa bakoze agakosa gato gusa.
[ad id=”44145″]
Umugore wa mbere muri Koreya ya Ruguru, Ri Sol-ju bivugwa ko yashyingiranwe na Kim Jong Un mu 2009, ndetse nyuma gato amubyarira umwana bishoboka ko ari nawe uzasimbura se.
Uyu mugore rero yari asanzwe akunze kugaragara ari kumwe n’umugabo we yambaye imyenda ihenze n’amasakoshi y’igiciro iyo umugabo yabaga yagiye gusura ibikorwa bitandukanye.
Kuri ubu ariko, ngo uyu mudamu w’urubavu ruto w’igikundiro aheruka kugaragara mu ruhame mu kwezi kwa Werurwe kuva icyo gihe hakaba nta muntu urongera kumuca iryera.
Abakurikiranira hafi Koreya ya Ruguru rero batangiye kugaragaza impungenge z’uko uyu mudamu yaba yaragiranye ikibazo n’umugabo we cyangwa akakigirana na muramukazi we witwa Kim Yo Jong bivugwa ko ari umunyamahane n’umunyamujinya nka musaza we. Impuguke kandi zikaba zizera ko Kim Yo Jong ngo ashobora kuba ari nawe utegekera inyuma ya musaza ndetse ngo akaba ashobora no kuba amurusha ubukana.
[ad id=”44145″]
Umwe mu bakurikiranira iki gihugu hafi yabwiye Ibiro Ntaramakuru Yonhap ko Ri-Sol yagaragaraga mu ruhame buri mezi abiri mu mwaka ushize, ariko ngo akaba adaheruka kugaragara mu mezi 7 ashize. Ibintu ngo bidasanzwe na gato!

Bamwe bavuga ko ibura rya Ri rishobora kuba rifitanye isano n’igenzura ku bikorwa bye ryakozwe na mushiki wa perezida Kim Jong Un.
[ad id=”44145″]
Muri Kanama, hasakaye amakuru ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yishe umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu amurashishije igisasu gihanura indege amuziza kuba yaratwawe n’agatotsi bari mu nama.
Mu Ukuboza 2013, ikinyamakuru cya leta muri iki gihugu cyatangaje iyicwa rya Jang Sung-taek wari nyirarume wa wa perezida Kim Jong Un.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Koreya y’Epfo, ngo mwishywa wa Jang witwa O Sang-hon nawe icyo yarishwe yicwa atwitswe ari muzima.
[ad id=”44145″]
Mu 2007, umuyobozi w’uruganda wahamijwe guhamagara hanze y’igihugu akoresheje telephone, nawe yashyizwe imbere y’imbaga y’abantu 150,000 araswa amasasu n’itsinda ryabugenewe. Bikaba bivugwa ko abandi bantu 6 baguye mu mubyigano basohoka muri iyo stade uwo muntu yarasiwemo.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





