Mugore, kutayobora umugabo wawe ahakunyura mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bishobora kugusenyera

Sangiza iyi nkuru

Ahanini iyo tuvuze imibonano mpuzabitsina ntabwo tuba tuvuze ubusambanyi, tuba tuvuze ikorwa hagati y’abashakanye, iyi ngingo kandi ikaba ikunze gusenya ingo nyinshi mu gihe itagenze neza ku mpande zombi.
Abagore benshi bakunze kwibwira ko umugabo ari we ugomba kumutegura cyangwa kumwibutsa ko bagomba gukora imibonano mpuzabitsina, we akaba yatinya kumusembura ,…ariko mu by’ukuri aba yibeshya cyane kuko abagabo baba bashaka ko abagore babo babasembura.
[ad id=”44145″]
Gusa na none banza urebe mood arimo, umenye neza ko atananiwe cyangwa ko atababaye, niyo mpamvu wowe mugore ugomba kuba uzi umugabo wawe neza, banza umunezeze mu biganiro, ku meza,…erega unamutungure unamugurire agacupa cga umutegurire ikindi izi akunda,… nyuma uzabona ko ameze neza ubundi umwegere.
Tugarutse inyuma tugendeye ku mutwe w’inkuru yacu, abashakashatsi bagaragaza ko hari abagore benshi bagenda bakigaramira bakumva ko umugabo ariwe ugomba kwirwanaho yishakira umunezero ndetse akanibwira aho isoko y’ibyishimo by’umugore we iri, ntabe yamubwira ati komeza uhate aho ndumva naryohewe, maze umugabo akarongora reka sinakubwira, akarangiza igitsina cye kikagwa nyamugore yicecekeye, ibi bishobora gutuma umugabo aguca inyuma pe.
Ikinyamakuru femina.fr, gitangaza ko abantu bafata imibonano mpuzabitsina nk’ubwiru bityo ugasanga mu kiganiro cy’abashakanye ntibabasha kubwizanya ukuri ku gikorwa bakorana ngo umwe abe yabwira undi ibimunyura, ibitamunyura kabone n’ubwo baba bamaranye igihe kirekire.
ere
Ibi kandi binagarukwaho n’icyo mu Rwanda (Umuganga) ko Kenshi usanga nko mu Rwanda abagore baryumaho ntavuge ahamurya ngo umugabo we ahamushimire ahubwo akazajya kuzimurira mugenzi we ushobora kumushora mu ngeso zitari nziza zo gusuzugura umugabo we no guhora amushihura kandi atanamubwira mu by’ukuri icyo amuziza.
[ad id=”44145″]
Nta mugabo ushobora gutuma umugore we agera ku ndunduro y’ibyishimo by’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina igihe cyose umugore we atabigizemo uruhare rugaragara mu gihe uyu murimo ukorwa.
Bityo abagore bakaba bakwiye kureka bimwe byo mu muco bibabuza kuvuga akabari ku mutima mu gihe bubaka urugo kugira ngo bizabafashe kwishimana n’abagabo babo.
Usanga abagore benshi bavuga ko batarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, umugore ntabe yabibwira umugabo we ahubwo akajya kubibwira bagenzi be, icyo gihe ushobora gusanga nawe ubwe aba abigiramo uruhare.
Iki kinyamakuru Femina gisobanura ko n’utugambo twonyine uba uvugana n’umugabo wawe muri muri icyo gikorwa dushobora gutuma mwese murangiza, aho bagira bati: ndagukunda Cheri(e), komerezaho we, uri mwiza, manuka gato, ongera,…ibi ngo bituma n’umugabo yishima ntabe yaguca inyuma.
Naho umugore utavuga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ngo uko yagira kose ntaryohereza umugabo, mu gihe hari ababa bazi amayeri akanamuririmbira akamukorakora, amanuka akagera ku bugabo bwe maze umugabo nawe si ugushishikara kakahava.
[ad id=”44145″]
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *