U Bufaransa bwasabye ibihugu by’Afurika byavuye muri ICC gusubiramo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika birimo Gambia, Afurika y’Epfo ndetse n’u Burundi bishyize ku mugaragaro impapuro zigaragaza ubwegure mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, leta y’u Bufaransa yasabye ko ibi bihugu bigarukamo hakavugururwa imikorere y’urukiko.
[ad id=”44145″]
Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Ukwakira, nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa yatangaje ko ibi bihugu uko ari 3 byo muri Afurika bigaruka mu muryango. Iyi Minisiteri yasabye ibi bihugu kwisubiraho ku byemezo byafashe bikagaruka bikiri mu maguru mashya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Quai d’Orsay yagize ati “turashaka ko biriya bihugu bigaruka, hakabaho ibiganiro byubaka bivuga ahanini ku mikorere y’uru rukiko. Kurandura umuco wo kudahana ni ingenzi mu kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubumwe n’amahoro arambye.”
Yakomeje avuga ko uru rukiko rufite inshingano yihariye ari nayo mpamvu rudakwiye gusenyuka.
[ad id=”44145″]
Ku itariki ya 18 ukwezi gushize kw’Ukwakira, nibwo leta y’u Burundi yatangaje ko ivuye muri uru rukiko, nyuma gato ku itariki ya 21 na none, Afurika y’Epfo nayo igakurikiraho ndetse na Gambia. Ibi kandi byaje nyuma y’uko Perezida wa Sudani y’Epfo nawe amaze igihe ashyizwe mu majwi n’uru rukiko rumushinja ubwicanyi n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu ubwo yiyamamarizaga kuyobora indi manda muri iki kihugu.
Ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bishinja uru rukiko kubyibasira ndetse no kutita ku bibazo byo ku yindi migabane bihuriyemo.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *