Nyuma y’iminsi micye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hakozwe raporo ivuga ku kibazo cya ruswa cyihishwe inyuma n’umukuru w’igihugu Jacob Zuba igiye gushyirwa ahagaragara, ubu Perezida Zuma ari gutakambira urukiko rwa Pretoria ngo rumukorere ubuvugizi iyo raporo ye gusohoka.
Jeunafrique dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi raporo yateguwe na Thuli Mandosela ushinzwe kurwanya ruswa muri kiriya gihugu, akaba muri iyo raporo agaragazamo uburyo Perezida Zuma yaba afite imikoranire ya hafi n’abacuruzi b’Abaherwe bibumbiye mu muryango wa Gupta muri kiriya gihugu, bigatuma hari n’ibidahwitse abo bacuruzi bakora ariko ntibakurikiranwe.
[ad id=”44145″]
Perezida Zuma afatanyije n’abamwunganira mu nkiko kuri uyu wa mbere Ugushyingo 2016, nibwo bandikiye urukiko basaba ko iyi raporo itashyirwa ahagaragara kuko batazabona uko bisobanura ku biyikubiyemo, dore ko ngo batanazi byimbitse ibiyivugwamo n’abatangabuhamya bakoreshejwe mu gutanga amakuru, nkuko bitangazwa na Me Anthea Platt, umwe mu bunganizi ba Jacob Zuma.
Mu myaka ishyika kuri 7 ku buyobozi, uyu muyobozi ushinzwe kurwanya ruswa wanahoze akora mu rwego rw’umuvunyi, Zuma kubera gusa n’abavuguruzanya rimwe na rimwe ku mikorere idahwitse.
Iyi raporo yanditse ishyigikiwe n’imande enye zidashyigikiye ubutegetsi buriho, gusa Perezida Zuma we akaba avuga ko zidashyigikiye ko aguma ku buyobozi.
Ni nyuma y’iminsi mikeya ikinyamakuru sundaytimes gitangaje ko David van Rooyen, umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi yari aherutse muri uriya muryango w’abacuruzi ajyanywe n’ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’ikoreshwa ry’amasoko amwe n’amwe bivugwa ko leta ya Zuma igira uruhare mu kuyatanga nta bandi babizi.
[ad id=”44145″]
Urukiko rwa Pretoria rwemeje ko rufashe iminsi 2 yo kwiga kuri iyi raporo, rukabona gufata umwanzuro wo kuba rwayireka igasohoka cyangwa igahagarikwa koko.
iyi raporo igiye gusohoka mu gihe hari hashize iminsi perezida asabwe n’abo babarizwa mu ishyaka rumwe kwegura gushingiye ku mikorere idahwitse, ishingiye ahanini ku gukoresha nabi umutungo w’igihugu ku nyungu ze bwite.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


