Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano, muri raporo yo ku wa 23 Ukuboza 2020, zashyize ahabona amazina y’abasirikare bakuru mu ngabo za RDC zishinja gutera inkunga umutwe witwaje intwaro wa NDC-R (Nduma Défense du Congo-Rénové) ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko iyi raporo ibyerekana mu buhamya 20 izi mpuguke zivuga ko zifashishije, abasirikare batatu ni bo bagaragajwe. Barimo: Gen. Innocent Gahizi wabaye umuyobozi wungirije w’Akarere ka gisirikare ka 34; ashinzwe ibikorwa by’iperereza na operasiyo (operations) kugeza muri Nyakanga 2020, Col. Kasuku Dumu wayoboye Regima (regiment) ya 3411 mu ngabo za RDC na Col. Charles Sebutama wamusimbuye kuri izi nshingano.
Kuva mu 2018 ubwo Gen. Gahizi yari komanda w’Akarere ka 34, ngo yategetse abayobozi ba za pozisiyo (positions) ziri muri Teritwari za Masisi, Rutshuru na Walikale; cyane cyane mu duce twa Kitsanga, Nyabiondo na Pinga, guha intwaro umutwe wa NDC-R.
NDC-R yaje gucikamo ibi bibiri bihanganye ubu ngubu; kimwe kiyoborwa na Guidon Shimiray, ikindi kiyoborwa na Gilbert Bwira. Uyu Col. Kasuku ngo yafashaga uruhande rwa Guidon, mu gihe Sebutama wamusimbuye, we yafashaga uruhande rwa Bwira.
Iyi raporo ivuga ko tariki ya 18 Gashyantare na 25 Kamena 2020, umurwanyi witwa Mapenzi wo ku ruhande rwa Bwira, yavuye mu mujyi wa Goma, afite ibisanduku birimo amasasu y’imbunda za AK [47], PKM (machine guns) n’andi ya RPG.
Nk’uko izi mpuguke zibivuga, abatangabuhamya bazimenyesheje ko mu ijoro rya tariki ya 8 rishyira iya 9 Nyakanga 2020, ko abarwanyi ba Bwira bakuye izindi ntwaro n’amasasu mu Batayo y’ingabo za RDC iherereye mu gace ka Pinga. Icyo gihe “biteguraga kugaba igitero kuri pozisiyo iyobowe na Guidon”.
Aba basirikare ba RDC bavugwaho kandi kwifatanya no gutera inkunga NDC-R kugira ngo ibafashe kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, imitwe yihurije hamwe yaCMC/FDP, APCLS, Maï Maï Mazembe n’undi wa FPP-AP.
Gusa ariko, izi mpuguke zivuga ko zahamagaye ku murongo wa telefone Gen. Gahizi na Col. Subutama zishaka kumenya imikoranire yabo na NDC-R, ntibasubiza, mu gihe Col. Kasuku we yasubije ko atigeze akorana n’uyu mutwe.


